Rugamba ni umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye u Rwanda rufite bitewe n’imyambaro akora ya kinyafurika mu nzu ye y’imideli yise House of Tayo, imaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu mahanga.
Rugamba na Mutaboba bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 14 Nzeri 2021, uyu musore yambitse impeta umukunzi we amusaba ko bazabana akaramata.
Ibirori by’ubukwe bwabo byatangiye ku wa Kane aho basezeranye imbere y’amategeko, ku wa Gatanu haba umuhango wo gusaba no gukwa, naho ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga basezerana imbere y’Imana.
Rugamba yatangiye House of Tayo mu 2011 ikora imyambaro itandukanye, mu 2014 iza gufungura iduka rya mbere i Kigali.
Intego ze kwari uguteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!