00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoreshwa ry’amazi yo mu macupa y’ibirahure muri CHOGM, intsinzi ku kurengera ibidukikije

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 28 June 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Mu 2019, u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza gukora, gutumiza mu mahanga, gukoresha no gucuruza ibikoresho bya ‘plastique’ bikoreshwa inshuro imwe mu Rwanda.

Icyo gihe inganda zibikora zahawe igihe cy’imyaka ibiri cyarangiye muri Nzeri umwaka ushize kugira ngo zibe zamaze kubihagarika.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, REMA cyatangaje ko amacupa ya ‘plastique’ kugeza ubu yemewe gukomeza gukoreshwa mu gihe hagishakishwa ubundi buryo bwo kubika amazi n’ibindi apfunyikwamo.

Mu rwego rwo kurwanya gukomeza gukwirakwiza aya macupa yiganjemo akoreshwa n’inganda z’amazi, Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rumenyerewe mu gukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwamuritse Virunga Water, amazi ashyirwa mu macupa y’ibirahuri, aho kuba ‘plastique’ nk’uko byari bimenyerewe.

Aya mazi yanifashishijwe mu nama ya CHOGM ndetse n’izindi ziyishamikiyeho ku buryo nta cupa rya ‘plastique’ ryigeze rikoreshwa muri izi nama.

Ibi bifatwa nk’intsinzi mu rugamba rwo guhashya ‘plastique’ iri mu byangiza ibidukijije, kubera ko ugiye kugereranya umubare w’amacupa y’amazi yanyowe buri munsi, byibuza wari gusanga hari kuba harakoreshwejwe amacupa ya ‘plastique’ atari munsi y’ibihumbi 10 anyobwa umunsi umwe gusa.

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, yabwiye IGIHE ko ari gahunda nziza u Rwanda rwafashe yo gutanga amazi mu macupa atari ‘plastique’ gusa mu mahoteli atandukanye yakiriye CHOGM.

Ati “Ibi birerekana ubushake bw’u Rwanda mu buryo burambye n’intambwe nini yakozwe mu kurengera ibidukikije. Biragaragara ko igihugu cyatangije gahunda zitandukanye zirambye nko kuvugurura ibishanga, gutera ibiti n’ibindi, ariko icyanshimishije guhitamo gukoresha amazi yo mu macupa y’ikirahure, maze abitabiriye inama bagakomeza kunywa amazi nta guhangayikishwa no kwangiza ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko iyi ari intambwe idasanzwe igaragagaza ko bishoboka kugabanya ikoreshwa rya ‘plastique’ ku buryo bugaragara.

Ati “Mu rwego rwo kurwanya umwanda ukomoka kuri ‘plastique’ wangiza ibidukikije ku buryo burambye haba mu gihugu no ku Isi yose muri rusange, abashoramari bagomba gufata urugero kuri ibi kandi bagahindura imyitwarire n’imikorere bagakora ibicuruzwa bitangiza ibidukikije”.

Mu mpera z’Ukuboza 2020 ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Limited Rwanda rwamuritse amazi ya ’Virunga Water’ afunze mu macupa y’ikirahure.

Mu mpera z’Ukuboza 2020 ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Limited Rwanda rwamuritse amazi ya 'Virunga Water' afunze mu macupa y'ikirahure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .