00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buteye impungenge kuri pariki ya Gishwati-Mukura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 06:06
Yasuwe :

Uturere duhana imbibi na pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, dukomeje gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buteye impungenge ku kubungabunga iyo pariki.

Pariki ya Gishwati -Mukura iherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda yashyizwe mu rutonde rw’ibyanya kimeza byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

Igizwe n’amashyamba abiri; irya Gishwati ari naryo rinini n’irya Mukura yombi akaba ari ku buso bwa kilometero kare 34 wongeyeho n’ubuhumekero bwa pariki.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rutsiro Havugimana Etienne, yabwiye The New Times ko hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bushobora kubangamira ingamba zo kubungabunga iyi pariki.

Ati: “Mu karere kacu, twagiye duhura n’ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Turimo gukorana na polisi, RIB, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage kugira ngo dukore urutonde rw’abantu bose bakekwaho ibyo bikorwa bakurikiranwe."

Yavuze ko bategura inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu n’amasibo.

Ati "Nibo bafite amakuru menshi ku bagize uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bubangamira pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura."

Havugimana yanavuze ko urutonde rw’abacuruzi bakekwaho gukoresha abaturage mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe rurimo gutegurwa.

Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu buhumekero bwa pariki, muri pariki, mu migezi n’ahandi. Bamwe barafashwe abandi boherejwe mu bigo ngororamuco.”

Umwe mu baturage batuye mu Kagari Gishubi gaherereye mu karere ka Ngororero witwa Bazingerero Evariste, avuga ko abaturage bafashijwe gukora ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu nko korora ingurube n’ibindi byatumye bava mu bikorwa byo guhiga muri pariki.

Yanavuze ko harimo abakishora muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri pariki.

Kuri ubu abantu bagera kuri barindwi bo mu Karere ka Ngororero batawe muri yombi bacukura amabuye ya Wolfram muri pariki ya Gishwati-Mukura.

Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba cyimeza rya Gishwati - Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane, yitezweho gutanga umusanzu mu kwinjiza amadevize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku bidukikije.

Iyo pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.

Ayo mashyamba azwimo ibimera gakondo n’ubwoko bw’inyamaswa zinyuranye ziganjemo inkende n’impundu (chimpanzee) n’inkima (golden monkey), inyoni n’izindi nyamaswa nto zinyuranye.

Ingingo ya 72 mu Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, iteganya ko bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, umuntu ku giti cye ukora imirimo y’ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro cyangwa ucukura amabuye y’agaciro na kariyeri ahantu hakomye aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000 FRW).

Pariki ya Gishwati-Mukura hari abayicukuramo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .