00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Mujawamariya yasabye abaturage kubana neza n’ibindi binyabuzima birimo inyamaswa z’inkazi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 July 2021 saa 12:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Amb. Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yatangaje ko leta y’u Rwanda ifite gahunda ihamye y’uburyo bwo guteza imbere imijyi kandi hitabwa ku rusobe rw’ibinyabizima.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu kuvugurura igishushanyo mbonera cyawo hanatekerejwe ku gusiga ibyanya byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo n’inyamaswa.

Biteganyijwe ko ubutaka bungana na 45% by’ubuso bwa Kigali ari bwo bwagenewe kubakwaho na ho ahandi hasigaye hangana na 55% hagenewe ibikorwa by’ubuhinzi, amashyamba n’ahandi hantu hakomye.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu baturage by’umwihariko abaturiye amashyamba na za pariki, bavuga ko harimo inyamaswa zimwe na zimwe z’inkazi babona bagahita bazihunga cyangwa bagatekereza kuzica.

Minisitiri Amb. Dr Mujawamariya yabwiye RBA ko nubwo hari ibikomeje gukorwa na leta mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ariko abaturage bakwiye kumenya ko bafite inshingano zo kwirinda kwica izo nyamanswa harimo n’iz’inkazi.

Ati “Uhuye n’inzoka, icyondi mu nzira cyambukiranya umuhanda […] ntabwo ikintu cya mbere ari ukucyica, dufite nimero ihamagarwa bakaza bagatabara umuntu cyangwa icyo kinyabuzima kindi, zifite akamaro gakomeye.”

Yakomeje agira ati “Hari gahunda kandi itomoye igihugu cyashyizeho nubwo imijyi ikura, hari ubusitani buzajya busigara no mu Mujyi rwa gati bwagenewe ibyo binyabuzima bindi. Ni yo mpamvu dusaba ngo n’ahandi hantu hose, twige kubana neza n’ibindi binyabuzima.”

Izindi ngamba zashyizweho hagamijwe kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, zirimo kubungabunga imisozi ifite ubuhaname bwo hejuru ndetse no gukura ibikorwa mu bishanga.

Minisitiri w'Ibidukikije, Amb. Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abaturage kwiga kubana neza n'ibindi binyabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .