00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri “Yellow wagtail”, inyamanza yambukiranya imipaka ikagera mu Rwanda ivuye i Burayi

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 1 June 2021 saa 08:50
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushaka imibereho myiza cyangwa umutekano abantu bashobora kuva ku mugabane umwe bakajya ku wundi mugabane. Igikorwa cyo kwambukiranya imipaka ntabwo ari umwihariko ku kiremwamuntu gusa kuko no mu biguruka nk’inyoni n’ibisiga hagaragaramo amoko atandukanye yambukiranya imipaka akajya bu bindi bihugu, ku yindi migabane.

Ibyo byo kwambukiranya imipaka bikorwa mu gihe inyoni zikeneye kororoka kandi aho ziri hadashobora kuzifasha kororoka neza. Ntabwo ari ibyo gusa ahubwo n’imihindagurikire y’ikirere, kujya gushaka ibyo kurya na byo bishobora gutuma inyoni zimuka.

Mu Rwanda dufite inyoni z’amoko atandukanye dushobora kuhabona mu gihe runaka ariko mu kindi gihe wazishaka ntuzibone. Ibyo nta kindi kibitera ahubwo biterwa n’uko izo nyoni zishobora kuba zarimutse.

Muri uko kwimuka bishobora kubera imbere mu gihugu ariko kandi bishobora no gukorwa inyoni zimukira kure cyane. Mbese inyamanza z’umuhondo zambukiranya imipaka zikagera mu Rwanda ni inyoni zimeze ite?

Imiterere y’inyamanza y’umuhondo

Inyamanza y’umuhondo iyo ikuze iba ifite ibara ry’umuhondo urabagirana ku nda kandi ikagira ibara rijya gusa n’icyatsi ku mugongo.

Amababa yayo ni umukara ariko akagira uturongo tubiri tw’umweru. Imirizo yayo aba ari umukara hariho n’umweru ku ruhande. Ku mutwe wayo ni icyatsi kandi hejuru y’ijisho hariho akarongo k’umuhondo. Inyamanza y’umuhondo igira amaguru ananutse y’umukara n’umunwa w’umukara.

Inyamanza y’umuhondo iyo ihagaze uburebure bwayo kuva ku maguru ukagera ku mutwe ni 17cm, iyo amababa yayo iyarambuye agira uburebure bwa 25cm, iyi nyoni ishobora kugira uburemere bwa garama 18 kandi ibasha kuramba imyaka itanu. Iyi nyoni ushobora kuyibona mu Rwanda kuva muri Werurwe gukomeza mu mezi y’impeshyi.

Mbese inyamanza y’umuhondo itungwa n’iki?

Inyamanza y’umuhondo ikunda kugenda itorera hasi, ahantu hatose n’ahantu haba ubushyo kuko biyorohera kubona ibisimba bituruka mu mase, amasazi n’utundi dusimba duto.

Imyororokere y’inyamanza z’umuhondo

Inyamanza z’umuhondo zikunda kubaka ibyari ku butaka hasi by’umwihariko mu mirima minini. Izi nyoni kandi zishobora kubaka ibyari mu mukenke ahantu hatose. Mu gihe cyo gutera amagi izi nyoni zishobora gutera mu byari bibiri bitandukanye mu gihe kimwe.

Iyo ibyari bimaze kuboneka ingore itera amagi 5-6 muri buri cyari. Iyo gutera amagi hakurikiraho kurarira amagi bikorwa n’ingore mu gihe cy’ibyumweru bibiri (iminsi 14). Imishwi iyo imaze iminsi hagati ya 13-15 iba imaze kumera amababa kandi ishobora kuguruka.

Ibibangamira Inyamanza z’umuhondo

Muri iki gihe harimo kugaragara igabanuka cyane ry’umubare w’inyamanza z’umuhondo bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’udusimba duto, hakiyongeraho n’imiti ikoreshwa mu bworozi.

Imiti ikoreshwa mu bworozi igambiriye kwica, ibibangamira ubworozi bituma inyamanza z’umuhondo zirya udusimba twishwe n’iyo miti bityo bikagira ingaruka kuri izo nyoni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .