00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyamaswa zikomeye muri Pariki y’Akagera ziri kwambikwa ikoranabuhanga ryo koroshya kuzikurikirana (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 November 2020 saa 05:18
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu byumweru bishize, inzovu eshanu zambitswe inigi z’ikoranabuhanga (GPS collars) hamwe n’intare eshanu, mu gihe mu mahembe y’inkura icyenda hashyizwemo utwuma tw’ikoranabuhanga (VHF transmitters).

Mu nkura kandi hari ebyiri zongewe mu mahembe yazo akuma karanga amerekezo yazo kazwi nka GPS transmitters.

Utwuma twa GPS twambitswe inyamaswa tuzajya twifashishisha iminara, maze twohereze mu cyumba kigenzurirwamo amakuru ajyanye n’aho inyamaswa runaka zadushyizwemo ziherereye.

‘VHF transmitters’ nazo zishobora gufasha umuntu igihe arimo gushakisha izo nyamaswa, akabasha kubona aho ziri.

Umwe mu bagize uruhare mu gushyira utu twuma mu nyamaswa, Richard Harvey, hamwe n’itsinda bakoranaga, babanzaga guzisinziriza inyamaswa kugira ngo bazambike inigi cyangwa utwuma twohereza amakuru, nk’utwo bashyize mu mahembe y’inkura.

Kwambika inyamaswa iri koranabuhanga kandi bituma abazikurikirana babasha kumenya uko zifashe mu mibereho yazo, uko zikora ingendo zimuka ziva ahantu hamwe zijya ahandi, kimwe no kuzibungabunga mu bijyanye n’umutekano wazo.

Intare eshanu ubu zishobora kugenzurwa mu ikoranabuhanga
GPS transmitters zohereza amakuru zifashishije iminara
Inkura icyenda nizo zashyizwemo utwuma tw'ikoranabuhanga
Umuganga w'inyamaswa ubwo yambikaga akuma imwe mu Intare ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Inzovu ni zimwe mu nyamaswa zambitswe iri koranabuhanga
Iyi nzovu yari yatewe urushinge, imera nk’isinziriye kandi ihagaze, ubwo yambikwaga akuma k’ikoranabuhanga
Abarinda Pariki y'Igihugu y'Akagera bakomeje kubungabunga inyamaswa ziyibarizwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .