00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyoni zo muri Canada na Amerika zagabanyutseho hafi miliyari eshatu mu myaka 49

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 September 2019 saa 10:54
Yasuwe :

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze, bwagaragaje ko inyoni zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, zagabanyutse cyane uhereye mu 1970.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko inyoni zo muri ibyo bihugu zagabanyutseho 29 % mu myaka 49 ishize, kandi ko ari ikimenyetso kibi ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Amerika na Canada, ikigo gishinzwe inyoni muri Amerika n’ibindi bigo byita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ibyavuyemo byagaragaje ko 90 % by’inyoni zagabanyutse cyane ari izo mu moko 12 zirimo ibishwi, intashya n’ibindi.

Inyonzi zibasiwe cyane kandi ni iziba mu mu kenke n’ahandi haba ibyatsi byinshi, aho zagabanyutseho izigera kuri miliyoni 720. Inyoni zo mu ku mazi no ku migezi nazo zagabanyuteho kimwe cya gatatu.

Peter Marra, umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko hakwiriye gufatwa ingamba zikomeye kuri iri gabanyuka rikabije ry’inyoni, kuko zifite uruhare runini mu buzima bwa muntu.

Abashakashatsi ntabwo bagaragaje impamvu yihariye inyoni zagabanyutse ariko bavuga ko ari ikibazo kiri hirya no hino ku isi.

Nko muri Amerika y’Amajyaruguru, bavuga ko kugabanyuka bishobora kuba byaratewe n’ibibazo mu mibereho y’inyoni no kororoka kwazo.

Ikindi bakeka kuba intandaro y’igabanyuka, harimo kwiyongera kw’ibikorwa bya muntu nk’ubuhinzi bukorerwa aho inyoni zabaga no kutitabwaho.

Hari kandi ibikorwa by’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage, ikoreshwa ry’imiti yica udukoko twatungaga inyoni n’ibindi.

Basabye ko hafatwa ingamba zikomeye mu kubungabunga inyoni, haba ku mpande za Guverinoma n’abaturage ubwabo.

Inyoni zo muri Canada na Amerika zagabanyutseho hafi miliyari eshatu mu myaka 49

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .