00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivumburamatsiko ku bisiga by’ibigungumuka biboneka mu Rwanda bibasha kurama imyaka 70

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 15 May 2021 saa 06:06
Yasuwe :

Ubaye uri mu Rwanda aho waba uhagaze hose ntabwo byagutwara umwanya munini kugira ngo ubone inyoni cyangwa igisiga. Nubyitegereza neza kandi ukagereranya ubwoko bubiri butandukanye uzabona inyoni zifite amaso afite amabara atandukanye, amababa atandukanye, iminwa yazo ifite amashusho adasa kandi atameze kimwe.

Zimwe uzazibona zigusanze mu rugo, hari izindi uzabona ahantu bitewe n’ibihingwa cyangwa ibiti bihari. Ku bantu bakunda gutembera cyangwa se bakunda ibyaremwe muri rusange bashobora kwibaza byinshi ku mibereho y’inyoni n’ibisiga dusanga mu Rwanda. Wakwibaza uti “Ziba ahantu hameze hate? Zitungwa n’iki? Zirama imyaka ingahe? N’ibindi bibazo.

Uyu munsi twabahitiyemo igisiga gitangaje cyitwa Ikigungumuka kandi uko bizadushobokera tuzakomeza kurebera hamwe amakuru y’ibanze kuri ibi biguruka twahawe n’uwahanze u Rwanda nta kiguzi.

Imiterere y’Ikigungumuka urebeye inyuma

Ikigungumuka cyitwa Southern ground hornbill nk’uko mu cyongereza izina ryacyo ribivuga. Gifite ku munwa wacyo aho uhera ikintu kimeze nk’ihembe.

Iki gisiga kandi ni cyo kinini mu muryango w’ibindi bisiga bihuje ubwoko kuko kibasha kugira uburebure bwa santimetero 90-120 uvuye ku butaka.

Amababa yacyo ni umukara ariko ku mpera afite ibara ry’umweru. Iki gisiga ikigabo n’ikigore ubasha kubitandukanya ubibonye n’amaso kuko ikigabo gifite ibara ry’umutuku ku maso no ku gikanu mu gihe ikigore gifite ibara ry’ubururu ku muhogo. Iki gisiga kandi gitandukanye cyane n’ibindi byo mu muryango wacyo kuko cyo kigendagenda kandi kikibera hasi ku butaka kuruta kuba mu biti. Iki gisiga iyo ari gito kiba gisa n’igisiga gikuze.

Ibigungumuka bikunda kuba ku butaka nubwo gacye cyane wabibona mu biti. Ibigungumuka kandi bikunda kuba ahantu hari umukenke. Mu Rwanda ushobora kubisanga muri Pariki y’Akagera.

Ku rwego rw’Isi ubu harabarirwa ibigungumuka 1500. Umuvuduko wacyo ubasha kuba ibilometero 30 ku isaha. Uburemere bwacyo iyo kimaze gukura ni ibiro 2-6. Uburambe bw’ikigungumuka ni imyaka 50-70.

Ikigungumuka gitungwa n’iki?

Ikigungumuka ni indyanyama kuko gitungwa n’inyamaswa zigenda ku butaka harimo ibikururanda, ibigenda bisimbagurika, inyamabere ntoya n’ibindi.

Iki gisiga kandi gishobora kurya inyamaswa zapfuye iyo ibyo kurya byayo byibanze ari byo ibiburangoro byabuze. Kuko iki gisiga gifite umunwa munini kiwukoresha gifata umuhigo kandi kigashobora kuwumira wose. Iyo ari igihe kibasha kubona ibyo kurya bihagije kirabirundanya kandi kikajya kibirya gikurikije uko cyabibitse bikurikirana.

Uko ibigungumuka byororoka

Ibigungumuka ni ibisiga bikunda gusabana kuko ushobora kubisanga hamwe ari nka bibiri kugera ku munani. No mu gihe cyo gutera amagi no kurera imishwi uko gukorera mu itsinda birakomeza.

Ikigungumuka kiba kimaze gukura ku buryo cyakororoka ku myaka itatu ariko gikora igisa no kuboneza urubyaro kuko nubwo kuri iyo myaka gishobora kubyara ariko kibikora ku myaka itandatu cyangwa irindwi ndetse gishobora no kugera mu myaka 10 kitarabyara.

Ibigungumuka bikora umuryango w’ingabo n’ingore bizabana igihe kirekire.Akenshi ikigabo kinini n’ikigore kinini mu muryango ni byo byororoka. Buri muryango ugiye kororoka witabwaho nibura n’ibindi bisiga bibiri. Ikigungumuka cy’ikigore gitera amagi mu mwobo w’igiti cyashaje cyangwa mu bitare.

Icyari kiba kimeze neza kuko kiba kirimo ibyatsi n’amababi. Ikigore gitera amagi 1-3 y’umweru kandi akavamo imishwi itatu ariko umushwi umwe wabanje kuvuka ni wo ubasha gukura kuko indi mishwi yicwa no kubura ibyo kurya mu gihe ikiri mito. Igihe cyo kurarira amagi kiri hagati y’iminsi 40-45. Muri iki gihe cyo kurarira ingore iba igaburirwa n’ibindi bisiga bigize umuryango. Iyi ikigungumuka cyibyaye gishobora kongera kubyara nyuma y’imyaka itatu. Imishwi ikomeza kubana n’ababyeyi bayo nibura kugera ku myaka icyenda ikabona kuba yajya aho ishaka.

Ibibangamira Ibigungumira

Kubera ko ibi bisiga biba hasi ku butaka ibyo bituma inyamaswa zihiga nk’ingwe n’ingona bibifata mu buryo bworoshye cyane cyane iyo bikiri bito. Ikindi ntabwo ibi bisiga bifite uburyo buhagije bwo kwirwanaho keretse gusakuza cyane kugira ngo bikange ikije kubihiga. Ikindi bishobora gukora ni ugusakuza cyane nibura kugira biburire ibindi bibashe kwihisha.

Ku bw’iyo mpamvu ndetse n’izindi zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, gutema amashyamba, kubyicisha uburozi, ubuhigi n’ubushimusi bituma ibi bisiga bishyirwa ku rutonde rw’ibisiga birimo gucika ku rwego rw’isi. Mu bihugu bimwe na bimwe ibi bisiga bikunda kumenagura ibirahure byo ku nzu mu gihe birebyemo bikibonamo, bityo abantu bakabyitura kubyica kuko byabangirije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .