00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jabiru d’Afrique, imwe mu nyoni ziramba cyane ku isi zizirana no gucana inyuma

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 7 July 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Urusobe rw’ibinyabuzima rurimo ibintu byinshi bitangaje cyane, ariko byagera ku nyoni n’ibisiga bikaba akarusho. Nonese kuba hari imico imwe n’imwe idasanwe dusanga ku bantu tukanayisanga mu nyoni n’ibisiga biva kuki? Nonese ni abantu bigana ibidukikije cyangwa ni ibintu bipfa kwizana?

Mu muryango mugari w’abantu hari abantu twita ba nyamwigendaho baba babikora mu gushaka amahoro cyangwa kubera ikibazo runaka bagize mu mibanire n’abandi ariko ahantu henshi abantu bameze batyo babasha kuboneka.

Tumaze igihe kinini tuvuga ku nyoni zikunda gusabana n’izindi zihuje ubwoko cyangwa se zifite ibindi bintu runaka zihuriyeho. Ibyo siko bimeze ku nyoni z’amazi zitwa Jabiru d’Afrique (Jabiru) kuko zo zikunda kuba zonyine haba mu gushaka ibyo kurya cyangwa mu kororoka. Uretse kuba wabona ikigabo n’ikigore biri kumwe, kongera kubona izi nyoni ziri kumwe n’izindi nka zo, cyangwa se izindi zo mu bundi bwoko ni ibintu bidasanzwe.

Imiterere ya Jabiru d’Afrique (African Saddle-billed Stork)

Jabiru ni inyoni yo ku mazi ifitanye isano n’ibiyongoyongo na Nyirabarazana, kandi ikaba ari yo ndende muri uwo muryango mugari. Ikigabo gikuze kiba gifite amababa y’umukara n’umweru. Ku gice cyo hejuru ku mugongo hasa n’umweru ariko wagana inyuma hakaba ibara ry’umukara. Amababa n’imirizo ni umukara ugaragaramo icyatsi kibisi gishashagirana. Ku gice cyo hasi mu gatuza no kunda hasa n’umweru.

Iyo amababa arambuye, ukayabona inyuze hejuru yawe ubona asa n’umukara. Iyo iyi nyoni irimo kuguruka ku mpera z’amababa ubona ibara ry’umweru.

Umutwe n’ijosi ni umukara. Aho umunwa utangirira haratukuye kandi hagati hagaragaramo igice cy’umukara hanyuma hakongera kugaragaraho igice cy’umutuku.

Jabiru y’ikigabo igira amaso y’ikijuju. Amaguru n’amano arirabura kandi ikagira mu mavi hasa n’ibara rya move. Ikigore kiba ari gito ugereranyije n’ikigabo ariko bigira amabara asa nubwo ikigore kigira amaso y’umuhondo.

Iyi nyoni ishobora kugira uburebure bwa santimetero 145-150, n’ubugari bw’amababa bwa santimetero 240-270. Iyi nyoni ishobora kandi kugira ibilo 5-7.5 ku ngabo n’ibilo 5-7 ku ngore. Iyi nyoni ishobora kurama imyaka 36.

Inyoni ikunda kuba ku migezi

Jabiru iba ahantu hari amazi nko mu bishanga, ku nkengero z’imigezi, mu bishanga birimo ibiti bigufi, ibiyaga birimo amazi arimo umunyu n’ahandi hatandukanye. Izi nyoni ntabwo zikunda ahantu h’ishyamba ariko zishobora kuboneka ahantu hatumagara cyane mu gihe cy’izuba.

Iyi nyoni ni indyanyama kuko itungwa n’amafi harimo Tilapiya, imitubu n’ibikeri. Inarya kandi ibikururanda bitoya nk’imiserebanya, ibinyamunjonjorerwa, amagi y’izindi nyoni n’ibyana byazo, inyamabere ntoya n’ibindi.

Kuberako iyi nyoni igenda mu mazi igashoramo umunwa ishakamo ibyo kurya nk’amafi n’ibindi, inshuro nyinshi amazi ashobora kwandura. Ni yo mpamvu mbere yo kurya ifi ibanza kuyoza yarangiza ikayimira bunguri ihereye ku mutwe.

Jabiru d’Afrique yororoka ite?

Jabiru ntabwo buri mwaka yororoka ahubwo imishwi imaze umwaka umwe cyangwa ibiri ikomeza kubana n’ababyeyi bayo kugeza ikindi gihe cyo kororoka kw’ababyeyi bayo. Umushwi umaze imyaka itatu uba ukuze ku buryo uba ushobora kororoka na wo.

Iyi nyoni ikunda gutangira kororoka iyo igihe cy’imvura kirangiye, ni ukuvuga ko yororoka mu gihe cy’impeshyi. Ingabo n’ingore bibana ubuzima bwabyo bwose kuko bikora umuryango udacana inyuma (Monogamie). Jabiru yubaka icyari ahantu ha yonyine mu giti kirekire hafi y’amazi. Izi nyoni kandi zikunda gukoresha icyari inshuro zirenze imwe.

Ingabo n’ingore bifatanya kubaka icyari gikoze mu byatsi bikurungiye n’ibyondo. Iyo icyari kimaze kubakwa ikigore gitera amagi abiri cyangwa atatu. Igihe cyo kurarira ayo magi ni iminsi iri hagati ya 30-35 kandi bigakorwa n’ingabo n’ingore.

Imishwi ikimara kuvuka iba isa n’umweru kandi igaburirwa n’ababyeyi bombi. Imishwi imaze iminsi iri hagati ya 70-100 iba imaze gukura bihagije.

Muri rusange ibi bisiga biracyagaragara ahantu henshi akaba ariyo mpamvu Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ubishyira ku rutonde rw’ibitageramiwe, nubwo muri iki gihe birimo kubangamirwa cyane no kubura ibishanga byo kubamo ndetse n’imiti myinshi ikoreshwa mu kwica udukoko.

Mu Rwanda, iyi nyoni isigaye muri parike y’Akagera gusa. Mu myaka 30 ishize, yanabonekagaga ku biyaga byo mu Bugesera.

Jabiru ikunda kuba ahantu hari amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .