00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize ’Smile Rwanda’ na CNLG bateguye imyiyereko itanga ubutumwa bwo kwibuka

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 9 April 2013 saa 02:07
Yasuwe :

Ku bufatanye bw’Ihuriro rya ba Nyampinga na Rudasumbwa ba Kaminuza n’Amashuri makuru yo mu Rwanda, ‘Smile Rwanda’, na CNLG, hateguwe ijoro ry’imyiyereko itanga ubutumwa bujyanye n’ibihe byahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa gatandatu tariki 13 Mata 2013 kuri Hotel Umubano, guhera saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba hateguwe ibijyanye no kwibuka, hazaba imyiyereko itandukanye cyane n’indi myiyereko y’imideli isanzwe iba kuko yo ifite intego yo kwiyereka bijyanye no (...)

Ku bufatanye bw’Ihuriro rya ba Nyampinga na Rudasumbwa ba Kaminuza n’Amashuri makuru yo mu Rwanda, ‘Smile Rwanda’, na CNLG, hateguwe ijoro ry’imyiyereko itanga ubutumwa bujyanye n’ibihe byahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa gatandatu tariki 13 Mata 2013 kuri Hotel Umubano, guhera saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba hateguwe ibijyanye no kwibuka, hazaba imyiyereko itandukanye cyane n’indi myiyereko y’imideli isanzwe iba kuko yo ifite intego yo kwiyereka bijyanye no kwidagadura cyangwa gushimisha abantu, naho iyi yo izakorwa byihariye bijyanye n’ibihe turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu bategura iyo gahunda yagize ati “Abakobwa n’abasore baziyerekana kuri uwo munsi bazaba bagamije kwerekana uburyo igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu gihe cy’umwijima ariko kikaba cyarageze mu gihe cy’umucyo, ndetse kigikataje muri uwo murongo.”

Babinyujije mu myambarire n’ibyo bazaba bakora imbere y’abantu bazaba biyereka, bazerekana birambuye ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo n’intambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Abo Turibo

Abo turibo
21/08/12 - 04:38
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .