00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ugomba kwitwararika mu gutekesha Gaz bikakurinda impanuka

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 21 January 2019 saa 12:42
Yasuwe :

Mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kumvikana inkuru z’abantu bishwe cyangwa bakomerekejwe bikomeye na Gaz batekesha, bigatuma hari abasaba ko hashyirwaho amabwiriza y’uburyo ikoreshwa akagaragazwa ahantu hose.

Tariki ya 18 Mutarama 2019, nibwo twabagejejeho inkuru y’umugore wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, wahitanywe na Gaz yamuturikanye ubwo yari ayitetseho, ikanakomeretsa umwana we ndetse n’inzu bari batuyemo igashya igakongoka.

Nyuma y’iyi nkuru, ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye byagaragazaga ko hari Gaz zicuruzwa zitujuje ubuziranenge kandi ko abazicuruza badasobanurira abantu amabwiriza agenga imikoresherezo yazo, bagasaba Urwego ngenzuramikorere (RURA) gusobanurira abantu imikoreshereze ya Gaz.

Mu batanze ibitekerezo ku nkuru twabagejejeho hari uwagize ati “RURA nishake ikintu yakora kuri ibi bintu kuko abatanga gaz ntabwo bazigenzura nta nubwo bigisha abo bazihaye uko zikoreshwa. Biratangaje kubona umuntu ajya kugura Gaz ntibabanze no kureba ko icupa ridafite ikibazo ukabibona ugeze mu rugo, kenshi usanga zisigirwa abakozi n’iyo abibonye ntamenya icyo gukora.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2019, RURA yanyujije kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ibyo abakoresha Gaz bakwiye kwitwararika.

Bagize bati “Mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, uzabibwirwa n’impumuro ya gaz yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:

 Mu gihe utetse, funga gaz,

 Mu gihe utekeye mu nzu sohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure n’inzugi n’amadirishya,

 Irinde ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi,

 Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje interebuteri (Interrupteur).

 Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.”

Bakomeza bavuga ko icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.

Bibaye byiza kurushaho ngo waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika.

Umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuye mu gihe utetse.

Minisiteri y’Ibidukikije, ivuga ko abanyarwanda 98% bakoresha ibikomoka ku biti birimo inkwi n’amakara mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Igasaba abantu by’umwihariko abatuye mu mijyi guhindura imyumvire by’umwihariko abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti ngo bakwiye gukoresha Gaz kugirango amashyamba arusheho kubungwabungwa.

Niba utekesha Gaz ni ngombwa kumenya ibyo ukwiye kwitwararika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .