00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook yatangije ihahiro ku mbuga zayo zitandukanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2020 saa 07:59
Yasuwe :

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwatangaje ko rwashyizeho uburyo bw’iguriro rizajya rifasha abacuruzi kwamamaza no kugurisha ibicuruzwa byabo mu buryo bworoshye, mu gihe abenshi bahejejwe mu rugo n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi ngo bizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kureshya abakiliya babyo aho baherereye hose, bagure ibicuruzwa bitandukanye bifashishije uburyo bwa “Facebook Shops”.

Mark Zuckerberg uyobora Facebook yavuze ko gukora iduka hifashishijwe Facebook ari ubuntu ku bigo byose bibyifuza kuko ikigamijwe ari ukwamamaza ibicuruzwa bitandukanye.

Yongeyeho ko iduka runaka niryaguka rikagira agaciro nk’ak’ikigo kinini mu bucuruzi, na bo bazunguka amafaranga kuko abantu bakoresha Facebook bagura ibicuruzwa bazaba biyongereye.

Ibigo bito n’ibiciriritse bizakoresha ‘Facebook Shops’ bizaba bifite uburyo bwo kwishyura amatangazo yamamaza, azabifasha gukurura abaguzi batandukanye bakerekeza ku iduka ryabo mu buryo bworoshye haba kuri Facebook na Instagram.

Biteganyijwe ko ubu buryo bw’iduka ryo kuri internet Facebook izanabushyira ku zindi mbuga nkoranyambaga zayo za Messenger na WhatsApp, ku buryo bizongera n’igihe abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bamara bazikoresha.

Byitezwe ko abazashaka kugurira ibintu bitandukanye kuri Facebook bazajya babona amoko menshi y’ibintu bigezweho kandi bakaba banakwishyura ibyo bahashye bitabasabye kujya ku zindi mbuga za internet.

Imikorere yagutse y’iri hahiro Facebook yatangije izaba iri gukora neza mu mezi abiri ari imbere, aho ibigo bisaga miliyoni 160 bizaba byamaze gushyirwaho neza.

Facebook ivuga ko iri koranabuhanga rizafasha cyane ibigo byari bitangiye guhungabana kubera Coronavirus kandi rikazarushaho gukoreshwa cyane muri iki gihe Isi iri kwitabira isoko ryo kuri internet.

Kwamamaza hakoreshejwe video z’ako kanya ni bumwe mu buryo buzabyazwa umusaruro muri iri soko rya Facebook kuko abantu basaga miliyoni 800 bareba video zo kuri Facebook na Instagram buri munsi.

Facebook yatangije ihahiro ku mbuga zayo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .