00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yakoze amavugurura kuri Google Chrome azatuma yihuta kurushaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 08:50
Yasuwe :

Google yatangaje ko yakoze amavugurura kuri pororgaramu yayo ifasha abantu gufungura imbuga za internet zitandukanye ariyo Google Chrome, ku buryo bizongerera 10% by’umuvuduko iyo porogaramu yagenderagaho.

Ni mu mavugurura Google imazemo iminsi kuri porogaramu yayo ya Google Chrome, agamije gufasha abayikoresha koroherwa no gufungura imbuga za internet.

Kuri uyu wa Kabiri Google yatangaje ko hari n’ibindi bintu bishya yongereye ku mikorere ya Google Chrome, byose bigamije gufasha abayikoresha kuryoherwa n’imikorere yayo.

Mu zindi mpinduka Google Chrome yazanye harimo uburyo bwo gushyira mu matsinda imirongo y’imbuga za internet wafunguye bitewe n’icyo ihuriyeho (Tab Groups), aho umuntu azajya abasha gushyira hamwe imirongo (links) y’imbuga za internet yafunguye bitewe n’ubwoko bwayo.

Ni ukuvuga ko niba wenda hari indirimbo za YouTube nyinshi wafunguye ushaka kuza kumva, cyangwa se ari imirongo (links) wafunguye uri gukora ubushakashatsi kandi iyo mirongo hari icyo ihuriyeho, uzaba ufite uburenganzira bwo kubihuriza hamwe mu itsinda, aho kuba kamwe gafunguye ukwako, kuko byatumaga mudasobwa cyangwa telefone zinanirwa, no ku bireba bikaba bisa nabi.

Ubwo buryo kandi bufite n’amabara ku buryo buri tsinda umuntu ariha ibara ashatse, bikagenda bitandukana mu buryo bworoshye.

Ubu buryo bwari busanzwe bukoreshwa na zimwe muri porogaramu zifasha abantu gusura imbuga za internet zirimo nka Safari na FireFOX.

Mu itangazo Google Chrome yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ubwo buryo bushya bw’imikorere ya Chrome buzatangira gukoreshwa n’abakoresha Chrome mu minsi ya vuba.

Uburyo bwa Tab Groups buzajya bufasha abakoresha Google Chrome gushyira mu matsinda imirongo ya Internet bafunguye bitewe n'icyo ihuriyeho kugira biborohere kuyitandukanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .