00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yatangije impinduka zizatuma ushaka kuyibikaho ibintu byinshi yishyura

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 May 2021 saa 09:15
Yasuwe :

Google igiye gushyiraho uburyo buzatuma umuntu ukeneye kubika amafoto na video byinshi kuri ‘Google Photos’, guhera kuwa 1 Kamena azajya agura uwo mwanya wari wasanzwe ari ubuntu.

Umuntu wese ufunguye konti kuri Google, binyuze nko muri Gmail, aba afite uburenganzira bwo kubika amakuru ari munsi ya 15GB kuri ‘Google Drive’, serivise ibika amakuru y’abakiliya ba Google.

Kuva muri 2015, Google ifite indi serivise yitwa ‘Google Photos’, ifasha abantu mu kubika amafoto na video zabo zitaremereye ku buntu, kandi ikaba itagira umupaka mu bijyanye n’amakuru ishobora kubikwaho.

Nyuma yo kubona uburyo abantu bakomeje kugira inyota yo kubika amakuru arimo amafoto na video ahantu hizewe, mu 2018 Google yazanye indi serivise izwi nka ‘Google One’, icuruza umwanya wo kubikaho amakuru ku bantu bamaze kuzuza za 15GB z’ubuntu kuri ’Google Drive’, ariko bakaba bifuza undi mwanya wo kubikaho amakuru yabo.

Mu gutera ingabo mu bitugu iyi serivise nshya, Google yavuze ko abantu bakoresha Google Photos batari basanzwe bafite umwanya ntarengwa wo kubikaho amakuru, bazajya bahabwa 15GB z’ubuntu nk’uko bigenda kuri Google Drive, ubundi umuntu yamara umwanya yateganyirijwe, agomba kugura uwundi kuri ‘Google One’.

Ku bantu bari basanzwe bafite amafoto na video kuri Google Photos, iki cyemezo ntikizagira ingaruka ku makuru bari barabitseho, ahubwo kizagira ingaruka ku makuru bazatangira gushyiraho nyuma ya tariki ya 1 Kamena 2021.

Igiciro cya macye kuri Google One ni 2$ (arenga 1,900 Frw) ku kwezi, umuntu akazajya ahabwa umwanya ungana na 100GB cyangwa se 20$ ku mwaka. Uwifuza 200GB azajya yishyura 3$ ku kwezi na 30$ ku mwaka mu gihe ushaka 2TB azajya yishyura 10$ ku kwezi na 100$ ku kwezi.

Umuntu ukoresha Google One kandi azaba afite uburenganzira bwo kuyisangira n’abandi bantu batanu.

Bivugwa ko 80% by’abasanzwe bakoresha serivise za Google Drive batazakenera kugura serivise za Google One vuba kuko ibyo babikaho bidasaba umwanya munini, icyakora bitewe n’uburyo abantu bashishikajwe no kubika amakuru yabo ahantu hizewe, byitezwe ko abazakenera serivise zo kubika amakuru yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga baziyongera mu minsi iri imbere.

Google One izajya icuruza umwanya wo kubikaho amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .