Kuva uru ruganda rwatangizwa, rwakomeje gukuza izina uko bwije n’uko bukeye, kugeza ubwo kuri ubu rusigaye ari uruganda rukomeye ku Isi mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Wakwibaza icyatumye rutumbagira kugera kuri uru rwego. Twabakusanyirije ibintu bitanu byatumye izina ry’uru rugamba rikomera.
Kuba Steve Jobs yarabanje gukuza izina rye ubwe
Uyu mugabo kuba yarashinze uruganda rukaba ubukombe ku Isi, byatumye izina rye rimenyekana mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Uruganda rwe yarugize nyambere kuko yumvaga ashaka kuzana impinduramatwara, ari bwo yakoraga ibikoresho byifashishwa mu kumva no kureba muzika byakunzwe cyane bya iPod na iPad.
Usibye n’ibi ariko izina ry’uyu mugabo ryari ryaramenyekanye na mbere hose mu kuyobora amafilime atandukanye.
Rimwe yigeze kwirukanwa mu ruganda yashinze kubera gushwana n’umwe mu bayobozi, agarurwa igitaraganya kuko bari bamaze kubona ko ntacyo bakora adahari.
Akihagera yahise atangiza ubukangurambaga yise “Think Different (Tekereza bitandukanye)” bwamamaje cyane ibikorwa bya Apple binagarura umwete w’abakozi.
Ubwo yapfaga mu 2011, uwari Perezida w’Amerika Barrack Obama yaravuze ati “Isi ibuze umuntu w’icyerekezo.”
Telefoni yitwa iPhone yazanye impinduramatwara
Ubwo uru ruganda rwamurikaga telefoni yiswe iPhone mu 2007 byaguye itumanaho mu buryo ntagereranywa kandi budashidikanywa.
Igisohoka, Apple yahise igurisha iPhones miliyoni 1.4, ibintu byatumye Nokia ndetse na Blackberry zari zihagaze neza zihita ziva mu nzira.
Ahangaha Apple yahise iza ku mwanya wa gatatu mu gukora telefoni zigezweho (smart phones) nziza nyuma ya Samsung yo muri Korea y’epfo ndetse na Huawei yo mu Bushinwa, ariko n’ubundi iPhones zari zigituma Apple ikomanga ku muryango wo gukomera.
Serivisi za Apple zayongereye ubudahemuka bw’abakiriya
Kuri iyi nginga wahita utekereza iTunes cyangwa Apple music, The App store, iCloud na Apple pay.
Izi ni zimwe muri serivisi zitangwa na apple ziyikururira abakiriya benshi kandi bagakomeza kuyigurira batayivaho.
Kubaka ibirango bikomeye no gutanga serivisi nziza, ni byo bituma abagana Apple biyemeza kuyibera indahemuka. Aho rero haryamye imbaraga nyinshi za Apple.
Gutumbagira mu iterambere k’u Bushinwa
U Bushinwa budahari, intsinzi ya Apple ntiyaba iri ku rwego iriho uyu munsi.
Iki gihugu cy’u Bushinwa gifite igicumbi cyagutse cy’inyungu y’uruganda rwa Apple, by’umwihariko mu gace kitwa Shenzhen mu Majyepfo y’u Bushinwa.
Kuva mu 2017, inyungu ya Apple ituruka mu Bushinwa igenda yikuba inshuro ebyiri buri mwaka.
Ikirango cya Apple uyu munsi
Urutonde rujya rukorwa n’urubuga Forbes rw’ibirango by’amasosiyete bifite agaciro gahanitse mu mafaranga, mu 2019 rwashyize ikirango cya Apple ku mwanya wa mbere n’agaciro k’amadolari miliyari 206.
Kuri ubu Apple ihagaze agaciro ka miliyari 1000 y’amadolari ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!