00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mango 4G yagaruye internet ya 4G unlimited mu isura nshya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 November 2020 saa 10:53
Yasuwe :

Nyuma y’uko Mango 4G ihagaritse icuruzwa rya internet ya 4G unlimited kugira ngo ivugururwe ibashe guhaza abayikoresha, kuri ubu yongeye kuyishyira ku isoko nyuma yo kongererwa umuvuduko.

Iyi internet ya 4G unlimited itangwa mu gihe runaka aho uwayiguze aba yizeye ko izashira icyo gihe kirangiye, kuri ubu yagarutse mu byiciro bitatu aho hari igenewe abanyeshuri, iy’abacuruzi ndetse n’indi yiswe IYATSE.

Mango 4G yafashe icyemezo cyo guhagarika internet ya 4G unlimited yari isanzwe ikora kubera ubusabe bw’abakiliya bayo bavugaga ko umuvuduko wayo udahagije. Ibi byatumye ubuyobozi bwa Mango buhitamo kubanza kuyongerera ubushobozi n’umuvuduko uhagije.

Umuyobozi wungirije wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko abakiliya babo batari bishimiye imbaraga iya mbere yakoreragaho bahitamo kuba bayihagaritse kugira bayongerere imbaraga.

Ati “Abakiliya bacu bagaragaje ko internet ya mbere yakongererwa imbaraga kuko itabahazaga, twabanje rero kuyivugurura ubu twabazaniye ifite imbaraga ku buryo nta kibazo cy’umuvuduko wayo kizongera kubaho.”

Uretse kuyongerera umuvuduko, iyi internet igarutse mu isura nshya aho hari iyagenewe abanyeshuri ngo bajye bayifashisha mu gukurikirana amasomo yabo kuri murandasi izwi nka Monthly E-learning plan.

Iyi 4G unlimited igenewe abanyeshuri izajya ikoreshwa mu bijyanye n’amasomo yabo, aho umunyeshuri azajya ayifashisha afungura imirongo ijyanye n’amasomo ariko akaba yakoreshaho n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Iyi gahunda ikaba yarashyizweho kugira ngo yorohereze abanyeshuri n’abarimu bari gukurikirana gahunda z’amasomo muri iki gihe cya COVID-19.

Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Mango 4G, Mwamini Fabiola, yavuze ko bashyizeho ubu buryo kugira ngo borohereze abari gukurikirana amasomo muri iki gihe cya COVID-19.

Ati “Twashyizeho ubu buryo kuko ubona abantu basigaye bigira mu rugo, rero ibi bizafasha abanyeshuri n’abarimu ndetse n’ibigo gukomeza kwigira kuri murandasi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Monthly E-Learning Plan ifite ibice bibiri, aho igice cya mbere umunyeshuri azajya ahabwa 30GB akaba agenewe gukoresha 1GB ku munsi ndetse niyo yashira agakomeza kuyikoresha batamukupiye. Iyi internet igura 28 000 Frw.

Naho ikindi gice, umunyeshuri ahabwa 60GB ku kwezi ,aho ku munsi aba agenewe gukoresha 2GB. Iyi internet izajya igurwa 40 000 Frw.

Aya mapaki ya internet yagenewe abanyeshuri n’abarimu, afite umwihariko wo kuba azajya yohoreza abayaguze gukurikirana no gutanga amasomo mu buryo bw’amajwi, amashusho n’inyandiko ku buntu.

Ku ruhande rw’abacuruzi nabo ntabwo babibagiwe kuko Mango 4G yabazaniye internet idahagararara bazajya bifashisha mu bucuruzi bwabo, iyi 4G unlimited yiswe MUIP aho uyiguze azajya ahabwa 60GB. Uwayiguze azajya ahabwa 2GB ku munsi ku geza iminsi 30 ishize, iyi internet izajya igurwa 40 000 Frw .

Akarusho kuri 4G unlimited ni uko n’abatabasha kugura internet y’ukwezi ubu hari iyo wagura y’umunsi , iyi internet yiswe IYATSE, aho uyiguze azajya ahabwa 500MB kuri 600 Frw ikamara amasaha 24.

Mango 4G kuri ubu ifite amashami 27 hirya no hino mu gihugu, ahaboneka ibicuruzwa byabo cyangwa ukaba wabagana uhamagaye umurongo utishyurwa 2550 ugahabwa ubufasha bw’ako kanya.

Abakozi ba Mango 4G baremeza ko 4G unlmited nshyashya ifite umuvuduko uhagije
Mango 4G iremeza ko unlimited 4G nshyashya ifite umuvuduko wizewe
Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Mango 4G, Mwamini Fabiola, yavuze ko ubu buryo bugamije korohereza abari gukurikirana amasomo mu gihe cya COVID-19
Umuyobozi wungirije wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko abakiliya babo batari bishimiye imbaraga iya mbere yakoreragaho
Ibiciro bishya bya 4G unlimited

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .