00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yungutse miliyari zisaga 10 z’amadolari mu mezi atatu kubera Coronavirus

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 30 April 2020 saa 10:27
Yasuwe :

Mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi hafi ya byose byahagaze hirya no hino ku isi kubera icyorezo cya Coronavirus, ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga rya mudasobwa, Microsoft, cyatangaje ko cyo cyungutse ku rugero ruruta uko byari byitezwe muri ibi bihe bidasanzwe.

Mu gihe cy’amezi asaga atatu abantu basaga kimwe cya kabiri cy’abatuye isi basabwe kuguma mu ngo za bo, abafite imirimo bakaba ari ho bayikomereza, byatumye uburyo bwo kubika amakuru kuri internet hifashishijwe ikoranabuhanga rya Microsoft bukoreshwa cyane.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2020, iki kigo cyatangaje ko inyungu cyabonye kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2020, zazamutseho 15% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ibi byatumye umugabane umwe w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane rya Wall Street, ugera ku idolari 1.40, mu gihe byari biteganyijwe ko ugurwa ku idolari 1.27.

Kuba abantu benshi baritabiriye gukoresha uburyo bwo kubika no kohererezanya ibijyanye n’akazi bakora, bifashishije uburyo bwa internet bwa Microsoft, byazibye icyuho cyari cyatewe no kudakoresha izindi serivisi iki kigo gisanzwe gitanga.

Amafaranga yinjizwaga n’ibikorwa byo kwamamaza ndetse na porogaramu y’ishakiro ry’amakuru kuri internet (Bing) by’iki kigo yaragabanutse cyane kubera COVID-19.

Gusa iki kigo kivuga ko porogaramu y’imikino yo kuri mudasobwa (Xbox games) n’indi ifasha abantu guhamagarana imbonankubone ku mashusho byakoreshejwe ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere.

Umuyobozi mukuru wa Microsoft, Satya Nadella, avuga ko mu mezi abiri gusa babonye impinduka mu ikoranabuhanga bari kuzabona mu myaka ibiri iri imbere.

Ati “Gukorana kandi buri wese ari mu rugo no kwiga, gucuruza no gutanga serivisi, kwitondera ibikorwa remezo bidufasha kubika no guhanahana amakuru kuri internet n’umutekano wa byo […] byatumye turushaho gukorana n’abakiriya bacu umunsi ku wundi, tukabafasha kumenyera ubu buryo kandi ubucuruzi bwa bo bugakomeza muri iyi si, aho ibintu byose biri gukorwa mu buryo bw’iyakure.”

Uburyo bwo kubika amakuru kuri internet bwakozwe na Microsoft, burimo n’urubuga rwa ‘Azur’ bukoreshwa n’ibigo bitandukanye, bwinjije miliyari 12.8 z’amadolari agaragaza izamuka rya 27% mu mezi atatu ya mbere ya 2020.

Microsoft yungutse miliyari zisaga 10 z’amadolari mu mezi atatu kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .