Umuyobozi wa Salesforce, Marc Benioff, yavuze ko iki gikorwa ari ikintu gikomeye ku cyerekezo cy’iki kigo. Bishobotse nyuma y’igihe agerageza kwagura iki kigo na serivisi z’ikoranabuhanga gitanga, kugira ngo kibashe guhangana n’abakeba nka Microsoft.
Iri huzwa ry’ibigo byombi ribaye mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyatumye abantu barushaho gukora batari hamwe ariko bagakenera kuganira, ikintu Slack ifashamo cyane.
Icyo kigo muri Werurwe cyari gifite abafatabuguzi bagera muri miliyoni 12.5, gusa cyagiye kigira ibibazo byo guhigika Microsoft Teams bijya gukora kimwe, yashyizwe ku isoko mu 2016 ubu ikaba ikoreshwa n’abagera muri miliyoni zisaga 100.
Mu bucuruzi bwumvikanyweho na Salesforce, abanyamigabane ba Slack bazahabwa 26.79$ ku mugabane, igiciro umugabane muri iki kigo wabarirwaga mu Ugushyingo, kuko amakuru y’iri gurishwa akijya hanze, igiciro cy’umugabane cyahise kizamuka kigera kuri 43$. Bazanahabwa imigabane mike muri Salesforce.
Biteganywa ko ubu bucuruzi buzashyirwaho akadomo mu mwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!