00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba Kaminuza 14 000 batangiye guhabwa mudasobwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 December 2018 saa 11:35
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga, zatangaje ko abanyeshuri 1000 biga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri y’Ubumenyingiro, bahawe mudasobwa zigezweho zibafasha gushyira mu bikorwa amasomo, ndetse iyi gahunda izasozwa izigera ku bihumbi 14 zitanzwe.

Iki gikorwa cyabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyarugenge ku wa 3 Ukuboza 2018 kiyobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula no mu yandi mashami ya UR n’amashami y’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ry’u Rwanda.

Ni mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo i5, zahawe abiga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Kane babyifuza kandi basanzwe bahabwa inguzanyo na Leta.

Nyuma yo kuzibashyikiraza, Minisitiri Ingabire yavuze ko “Gahunda yo kuziha abanyeshuri yatangijwe mu 2017, ariko iza guhagarara kubera ko hari abazihawe bagaragaje ko zidafite ubushobozi bujyanye n’ibyo bakora, bituma abazitangaga basabwa guhindura, ndabizeza ko izo tubahaye zifite ubushobozi.”

Yanababwiye ko ‘Mudasobwa izajya igira ikibazo bazajya bayijyana ku bashinzwe kuzibakorera bari muri za IPRCs.’

Minisitiri Ingabire yavuze ko ‘Gusubukura kuzitanga ari gahunda ya Leta igamije kuzamura imyigishirize ishingiye ku bumenyi bw’abanyeshuri.’

Ati “Twizeye ko zitagiye kubafasha gusa mu bushakashatsi ahubwo zizanabafasha gushyigikira gahunda nshya y’integanyanyigisho no gutegura neza imikoro muhabwa ariko nanone turashaka kubashishikariza kuvugurura uburyo bwo kwiyungurira ubumenyi mu biganiro byo kuri Internet.”

“Ikirenze ku kubaha izi mudasobwa, turifuza ko mutekereza uburyo bwo kuzifashisha nk’uburyo buhamye bwo kwiga no kumenya. Muzikoreshe nk’urubuga rwabafasha guhura na bagenzi banyu mwungurana ubumenyi.”

Kanobana Iris, umwe mu banyeshuri bahawe mudasobwa, yavuze ko “Inshuro nyinshi duhabwa ibyo twiga kuri email zacu bikadusaba kujya kubishyira ku mpapuro kuko nta mudasobwa twagiraga zo kubyigiraho ugasanga biratugoye, ariko ubu bigiye kutworohera. Mudasobwa yanjye izamfasha kubika ibintu byanjye neza.”

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, gutanga mudasobwa byayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabauhanga, Irere Claudette, mu gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura yari muri IPRC Kicukiro.

Dr. Mutimura yavuze ko ‘Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzamura ubukungu bwayo hibandwa gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire Paula ashyikiriza umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda mudasobwa
Abanyeshuri ba Kaminuza n'abo mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro bagera ku 15 000 bazahabwa mudasobwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .