00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya Afurika byasabwe kwihutira gukaza umutekano w’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 March 2018 saa 05:51
Yasuwe :

Inzobere zitandukanye mu by’umutekano w’Ikoranabuhanga zasabye ibihugu gushyira imbere umutekano w’amakuru yabyo abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga mbere y’ibindi byose.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo i Kigali hatangizwaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku mutekano w’ikoranabuhanga izwi nka ‘Cloud Security Summit’, hagaragajwe ko isi ihangayikishijwe n’ibitero bikorerwa mu ikoranabuhanga kurusha ibindi.

Umuyobozi wa Sosiyete CIO imenyekanisha iby’ikoranabuhanga rigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, Laura Chite, yagize ati “Ibijyanye n’umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga ni ikintu cy’ingenzi kuri ubu kubera ko uburyo bushya bwo guhungabanya cyangwa gusenya imikorere y’ikintu runaka binyura mu ikoranabuhanga. Mwumvise nka Ransom ware (Wannacry) umwaka ushize, icyabaye ni uko Guverinoma zahagaze, ubucuruzi burahagarara ahubwo basabwa kwishyura uwabikoze.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi abantu bahanahana amakuru aberekeyeho ku mbuga nkoranyambaga kurusha uko babikora imbonankubone. Bivuze ko umuntu ashobora kukubona aho ashakiye n’igihe ashakiye, akakugirira nabi. Hari amakuru akwerekeyeho ari hanze aha na we ubwawe ushobora kuba utazi. Muri iyi minsi umutekano w’ingenzi cyane ni ujyanye n’amakuru y’ikoranabuhanga.”

Uyu mugore yavuze ko uko umuntu yibuka gushyira igipangu ku nzu ye ngo hatagira abamwinjirira ari nako ukoresha ikoranabuhanga wese akwiye kugira ubwirinzi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri sosiyete Cyberteq ikora ibyo kurinda amakuru y’ikoranabuhanga mu Rwanda, Banejeza Kevine, yavuze ko nibura ibitero by’ikoranabuhanga bisaga 500 bigabwa ku Rwanda buri munsi.

Yavuze ko abanyarwanda benshi batarasobanukirwa akamaro ko kurinda amakuru yabo y’ikoranabuhanga kandi ari iby’ingenzi n’iyo yaba umuturage usanzwe.

Ati “Ni akantu gato cyane abajura mu ikoranabuhanga bakoresha kugira ngo binjire mu mikorere y’ikoranabuhanga y’urwego runaka. Bashobora kuba bashakisha amakuru akomeye yo mu nzego zo hejuru ariko bakanyura kuri wa muturage ubona ikintu cyose akagifungura. Icyo gihe iyo agifunguye, ba bandi bari kure cyane mu bindi bihugu bahita bareba umwirondoro w’aho aherereye, bakuririra kuri ako kantu gato bakinjira mu mikorere yose y’ikoranabuhanga ry’igihugu.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), Sebera Antoine, yavuze ko u Rwanda rwagerageje gushyiraho ibikorwa remezo bigamije gukumira ibitero by’ikoranabuhanga nubwo hari abakibigerageza.

Yagize ati “Mu Rwanda hari byinshi bimaze gukorwa mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga gusa uko tugenda tubiteza imbere hazamo n’imbogamizi ku mutekano w’ibyo bikoresho […] byose bisaba ko abantu bamenya kwirinda. Turifuza ko abantu bose bamenya ibibazo biri mu ikoranabuhanga bakirinda.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa 76 mu bihugu byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na sosiyete ikora ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Karspesky.

Kenya niyo iza mu myanya y’imbere muri Afurika y’Iburasirazuba kuko iri ku mwanya wa 59, Uganda ku mwanya wa 79 naho Tanzania iri ku mwanya wa 64.

Igitero cy’ikoranabuhanga kizwi nka Wannacry cyagabwe umwaka ushize cyageze kuri mudasobwa zisaga ibihumbi 200 mu bihugu 150 ku Isi.

Icyo gitero mudasobwa cyageragamo yahitaga yifunga, ikagusaba kubanza kwishyura umubare runaka w’amafaranga kugira ngo yongere gufunguka.

Bamwe mu bitabiriye inama y’iminsi ibiri ku mutekano w’Ikoranabuhanga izwi nka ‘Cloud Security Summit’
Hagaragajwe ko umwaka ushize ubujura bwifashisha ikoranabuhanga bwahombeje Isi miliyari zigera 600 $

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .