00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfura z’abasaga 100 muri gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2018 saa 02:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, yasabye abakozi 118 barimo aba leta n’abikorera ku giti cyabo, basoje amahugurwa yo gukoresha mudasobwa mu buryo bugezweho ko ubumenyi bahawe bagomba kubugaragariza mu bikorwa, bukagirira akamaro igihugu.

Kuri uyu wa 31 Werurwe nibwo aba bakozi basoje amahugurwa y’iminsi 20 ku gukoresha mudasobwa mu buryo buhanitse, bahawe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ku bufatanye n’Ikigo ICDL Africa (International Computer Driving Licence), gitanga ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga ’Digital Literacy’.

Yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo (RMI) i Muhanga.

Abayitabiriye bahawe amasomo y’ibanze abumbiye muri ‘modules’ zirindwi zirimo no kurinda umutekano w’amakuru, bakora n’ibizamini byabahesheje impamyabumenyi bakaba bategerejweho guhugura abandi.

Minisitiri Rurangirwa yavuze ko bayahawe muri Gahunda ya Leta yo kongerera abakozi ubushobozi mu ikoranabuhanga, asaba ko badakwiye guheza ubwo bumenyi mu mpapuro.

Yagize ati “Kwiga no kubona impamyabumenyi ni ikintu kimwe ariko kubona umusaruro niho ruzingiye. Mumaze kwiga, hari abasigaye ku kazi aho mukorera batarabona amahirwe yo kwiga. Kugira ngo iyi gahunda ikomeze kandi itere imbere bizaterwa n’uko muzitwara. Si ukugira ngo tugire ubumenyi gusa, ni ukureba uko ikoranabuhanga ryabyazwa umusaruro mu buzima bwa buri munsi.”

Minisitiri Rurangirwa yakomeje avuga ko gukoresha ikoranabuhanga atari amahimo bitewe n’aho isi igeze, abwira abahuguwe ko bahawe inshingano zo kwigisha abandi bikagera kuri benshi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo, Gasamagera Wellars, yavuze ko gahunda yatekerejwe nyuma yo gusanga abakozi ba leta benshi badakoresha ikoranabuhanga uko bikwiye.

Yavuze ko abakozi bagera ku bihumbi 55 bajya kungana na ½ cy’abakozi ba Leta bose mu gihugu ari bo biteganyijwe ko bazahabwa aya mahugurwa.
Umwe mu bahuguwe, Ncamake Principe, yavuze ko ari umugisha bagize kugira ngo batoranywe kandi ko bahungukiye byinshi.

At “Twavumbuye ko iyi mudasobwa dukoresha, dufite ikigero gito twari dusanzwe tuyikoreshaho ugereranyije n’uko dukwiye kuyikoresha. Mu byo twaganiriye n’ibyo twahuguwe, twasanze hari ibyo tutazi kandi twibeshya ko tubizi. Turashima cyane umwanya twahawe.”

Umuyobozi wa ICDL Africa mu Rwanda, Umulisa Solange, yatangaje ko iki kigo kizakomeza gufatanya na leta gitanga ibikenewe byose ngo abanyarwanda babashe kubona ubumenyi bukenewe mu by’ikoranabuhanga.

Ati “ Igihugu cyacu gifite intumbero yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ntibyashoboka abaturage badafite ubwo bumenyi. Uwo bireba wese agomba gukora ibishoboka kugira ngo tuzatsinde uru rugamba, tuzabashe kumera nk’ibindi bihugu byateye imbere bibikesha abaturage bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

Kugira ngo abakozi leta ifite muri gahunda guha bene aya mahugurwa nibura ikeneye agera kuri miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko hari igihe kizagera buri mukozi ugiye kwinjizwa mu kazi agasabwa kugira impamyabumenyi ya ICDL ndetse ko uruhare rwa leta mu guhugura abakozi muri uru rwego ruzagenda rugabanuka buri wese agasabwa kwiyishyurira.

Kugira ngo umuntu yiyishyurire amasomo ya porogaramu ya ICDL bisaba hafi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ufite impamyabumenyi ya ICDL aho yajya hose ku isi ihabwa agaciro gakomeye agafatwa nk’uzi gukoresha mudasobwa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa ageza ubutumwa ku bakozi basoje amahugurwa ku ikoreshwa rya mudasobwa
Umuyobozi wa ICDL Africa mu Rwanda, Umulisa Solange, yatangaje ko iki kigo kizakomeza gufatanya na leta gitanga ibikenewe byose ngo abanyarwanda babashe kubona ubumenyi bukenewe mu by’ikoranabuhanga
Abarangije amahugurwa ubwo bashyikirizwaga impamyabumenyi
Abahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu by'imikoreshereze ya mudasobwa hamwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu na Gasamagera Wellars uyobora RMI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .