00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Rubavu bizihiwe: Urwibutso ku irushanwa mpuzamahanga ryabereye bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 August 2022 saa 06:38
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru ni bwo mu Karere ka Rubavu habereye Irushanwa Mpuzamahanga rya Ironman 70.3 Rwanda, ryegukanywe n’Umurusiya Ilya Slepov nyuma yo gukoresha amasaha 4:25:26.

Ni isiganwa ryabereye mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere ariko ryitabirwa n’abaturuka mu bihugu bisaga 35 biganjemo abo mu Rwanda imbere, abanyafurika y’Epfo, Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.

Ubusanzwe Ironman iba igizwe n’imikino itatu, irimo koga, gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwa ku maguru aho umukinnyi iyi mikino yose ayikina hanyuma hakabarwa ibihe yakoresheje.

Muri iri siganwa ryabereye i Rubavu umukino wo koga, wabereye mu Kiyaga cya Kivu ku ntera ya kilometero 1.9, gusiganwa ku igare mu bilometero 90 no gusiganwa ku maguru ahakozwe ibilometero 21.1.

Ironman 70.3 Rwanda yongeye kwerekana ko u Rwanda rushoboye kwakira isiganwa mpuzamahanga kandi rikagenda neza ndetse n’Abanyarwanda bakitwara neza.

Nubwo mu basiganwa bakinnyi imikino yose Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi yaje ku wa gatandatu, ni Tuyisenge Samuel wakoresheje amasaha 4:54:01.

Ubusanzwe muri iyi mikino bahemba hagendewe kuri buri cyiciro cy’imyaka uhereye kuri 18-24, abafite hagati y’imyaka 25-29, 30-34, 35-39, 40-44, 45-49, 50-54, 55-59, 60-64, 65-69 n’abafite guhera ku myaka 70-74.

Ibi byiciro byose byari bifite ababihagararye ndetse n’Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe bafashwa mu guteza imbere impano bifitemo byatanga umusaruro ko babaye aba mbere mu byiciro by’abato.

Abakinnyi 45 babonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya Ironman

Muri iri rushanwa mpuzamahanga ryaberaga mu Rwanda, 45 babonye itike yo kuzakina igikombe cy’Isi cya Ironman kizabera muri Finland mu 2023.

Abanyarwanda babonye itike yo kuzerekeza mu Gikombe cy’Isi bagiye guhita batangira gufashwa mu gukaza imyitozo no gutegurwa kurushaho kugira ngo bazakomeze kwigaragaza ku ruhando Mpuzamahanga.

Aba Banyarwanda baje mu bantu 45 ba mbere ku rutonde rusange ry’abitabiriye Ironman 70.3 Rwanda bagera kuri batanu barimo Tuyisenge Samuel wabaye uwa gatandatu, Ishimwe Heritier wabaye uwa munani, Dusabe Claude wasoje ku mwanya wa 13 na Iradukunda Eric wabaye uwa 18.

Hari kandi na Uwineza Hanani wabaye uwa 39 ku rutonde rusange, mu gihe abandi ari abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burusiya, Kenya, Australia, u Bufaransa, u Bwongereza, Afurika y’Epfo, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi n’ibindi binyuranye.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, yashimye cyane abitabiriye iri rushanwa by’umwihariko n’ababonye itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi.

Ati “Twishimiye kandi twifurije ihirwe abakinnyi bose babonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya Ironman. Turashimira ubuyobozi bwa Ironman mu gutegura igikorwa nk’iki kandi kikagenda neza turabizeza ko twabigiyeho byinshi. Twizeye ko n’ubutaha tuzakomezanya kandi mukaziyandikisha muri benshi.’’

Inzira zifashishijwe

Ku birebana n’Umukino wo koga, ahakozwe ikilometero 1,9 hifashishijwe Ikiyaga cya kivu aho aboga bagendaga mu rugendo rusa naho rufite ishusho ya mpande enye izwi nk’urukiramende.

Buri masegonda atanu hinjiraga mu mazi itsinda ry’abantu batanu hanyuma amasegonda yakoreshejwe abarwa bitewe n’igihe uwinjiye mu mazi yayagereyemo.

Nyuma yo koga hakurikiyeho gusiganwa ku magare aho abasiganwa bakoze ibilometelo 90, hakoreshwa umuhanda wa Kivu Beach- Gorilla Hotel-Ku Karere Ka Rubavu- Merez Junction- Tam Tam- Ku Kigo cy’Ingabo zirwanira mu mazi, Marine Army- Bracelie- Kigufi- Gaz Methane bakagaruka aho batangiriye, bakazenguruka inshuro enye.

Abasoje icyiciro cyo gusiganwa ku igare bahitaga bakomeza ku cyo gusiganwa ku maguru.

Abirukanka bakoze ibilometero 21.1 bakoresheje umuhanda Kivu Beach- Gorilla Hotel - Kwa Nyanja- Grande Barriere - La Corniche Junction - Zigama CSS - Parquet – RRA, bakahazenguruka inshuro eshatu.

Izi nzira zakoreshejwe n’abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga n’abakinira mu matsinda dore ko iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda agera kuri 35 yiganjemo ay’Abanyarwanda.

Aba bakinnyi uko ari 155 bitabiriye isiganwa barimo abagore bangana na 25% n’abagabo 75%.

Mu babyitabiriye, u Rwanda rufite 18%, Afurika y’Epfo 16%, Kenya 13,5%, Amerika 10%, u Bwongereza 9% n’abandi.

Indi nkuru wasoma: Abanyarwanda babaye aba mbere nk’itsinda, Ilya Slepov yegukana IRONMAN Rubavu

Mu nzira babaga bategerejwe na benshi
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi bishimiye uko Abanyarwanda bitwaye
Ni we mukinnyi wa mbere wasoje mu koga
Umunyarwanda wagaragaje impano ikomeye mu kwiruka
Umukino wo koga wanyuze benshi
Umurusiya ni we wegukanye irushanwa rya Ironman 70.3
Aho basorezaga hari abantu benshi
Amatsiko yari yose ku batuye mu Karere ka Rubavu bakurikiye iri rushanwa
Baba bambaye utwuma tubafasha kubara igihe cyakoreshejwe
Buri wese yashishikariraga no gufata ifoto y'urwibutso
Buri wese yaharaniraga gusoza irushanwa
Ku mihanda, abakiri bato bari baje kwirebera uko irushanwa rigenda
Mbere y'irushanwa babanje gufata amafoto y'urwibutso
Abanyarwanda bitwaye neza mu kwirukanka
Abafana batangaga ubutumwa bw'ihumure n'inkomezi ku bakinnyi
Ab'i Rubavu bari baje kwihera ijisho

Amafoto: Yuhi Augustin

Video: Amahoro Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .