AS Kigali WFC yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2022. Igiye kwitabira imikino ihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni mu mikino ihuza uturere twa Afurika mu gushaka itike yo kwitabira imikino y’Amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika.
Umukino ubanza AS Kigali y’abagore izahurira na Fofila PF ikomoka mu Burundi, ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022, kuri Azam Complex.
Indi mikino AS Kigali izakina izahura na Warriors Qfc yo muri Zanzibar, izakina kandi na Commercial Bank E. Fc yo muri Ethiopia.
AS Kigali igiye muri aya marushanwa imaze igihe kirenga ibyumweru bitatu iri mu mwiherero, yitegura iyi mikino yitabiriwe bwa mbere n’ikipe iturutse mu Rwanda. Imikino izatangira tariki ya 17 Kanama, isozwe tariki ya 27 Kanama 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!