00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minani yegukanye miliyoni 1,8 Frw yakinnye ibiceri 800 Frw mu Inzozi Lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 13 August 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Akanyamuneza ni kose kuri Minani Jean de Dieu wegukanye arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 Frw, abikesha gukina ibiceri 800 Frw mu Inzozi Lotto.

Ku mugoroba wa tariki 10 Kanama 2022, ni bwo Minani wo mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga yegukanye 1.888.178 Frw. Ni nyuma yo gukina umukino wa Inzozi Lotto witwa "Igitego Lotto.’’

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick, Jackpot, Quick10 n’uwitwa Igitego Lotto.

Uyu mushinga ukomeje gushyigikira Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo no kunoza imishinga bakora binyuze mu bihembo bitandukanye begukana.

Minani avuga ko amaze igihe amenye Inzozi Lotto ariko akagira impungenge ko baba ari abatekamutwe. Yakomeje kuyumva mu itangazamakuru n’abantu barimo gutsindira amafaranga na we atangira gukina.

Ati “Inzozi Lotto hashize igihe nyimenye ariko sinahise ntangira gukina kuko naribazaga nti ’aba bantu ibyo bakora biciye mu mucyo ntabwo byaba ari ubutekamutwe’, ndabanza nditonda."

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko byemewe yatangiye gukina imikino itandukanye, amahirwe aza kumusekera akinnye umukino witwa Igitego.

Ati “Nakinnye imikino bita Quick10 na Quick lotto, bwa mbere nahereye kuri Quick10 umara iminota itanu ngura itike ya 300 Frw ndya 1800 Frw nongeye kugura itike ya 500 Frw ndya 6000 Frw, iyo yombi niyo nakinaga."

Minani yaje kumenya umukino bita Igitego, agerageza amahirwe atsindira arenga miliyoni 1.8 Frw.

Ati “Icyo gihe kuri Mobile Money nari mfiteho 1000 Frw gusa ejo mu gitondo ngura amatike ane ahwanye na 800 Frw, nimugoroba bampa ubutumwa bugufi bumbwira ko natsindiye miliyoni 1.8 Frw”.

Minani avuga ko aya mafaranga agiye kumufasha kwiteza imbere yorora amatungo ndetse no kuzamwishyurira amashuri y’imyuga.

Uwera Edinance umwe mu bakozi (agent) ba Inzozi Lotto, avuga ko bafite imikino itandukanye y’amahirwe kandi abantu bagenda batsindira amafaranga mu byiciro bitandukanye.

Ati “Mu Inzozi Lotto tugiramo imikino ine y’amahirwe, hari uwitwa Jackpot, Quick Lotto, Quick10 n’Igitego Lotto”.

Umukino wa Jackpot, uwukina ahitamo imibare itanu agatanga 500 Frw hanyuma agahabwa itike itombora ku cyumweru saa 07:35 z’umugoroba bigatangazwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, iyo batangaje imibare ugasanga ni yo yatsinze uhabwa miliyoni 10 Frw.

Quick Lotto iba mu minota icumi, uhitamo imibare itatu ushaka uhereye kuri 00 kugera kuri 34 umubare umwe iyo utsinze uhabwa 1500 Frw watanze 300 Frw cyangwa ukaba wawukubirwa inshuro zateganyijwe.

Quick10 iba mu minota itanu, uwukina ahitamo imibare itatu ahereye kuri 0 ukageza ku icyenda umubare umwe ni 100 Frw ariko itike ni 300 Frw, iyo umubare umwe utsinze mu mibare itatu wavuze ahabwa 600Frw cyangwa se naho ukaba wakubirwa.

Igitego Lotto yo ikinwa binyuze mu guhitamo imibare ibiri ibanza cyangwa se ugahitamo imibare ibiri yo hagati cyangwa wowe ukihitiramo imibare itandatu ushaka ndetse washaka bakakwihera urutonde rw’imibare ugahitamo iyo ushaka, saa kumi n’imwe za buri munsi batangaza uwatsinze.

Inzozi Lotto ifite intego zitandukanye zirimo guteza imbere siporo ndetse no gushyigikira Abanyarwanda mu kwiteza imbere.

Ushaka gukina iyi mikino akanda *240# hanyuma agakurikiza amabwiriza cyangwa akanyura no ku rubuga rwa www.inzozilotto.rw.

Minani Jean de Dieu yatomboye miliyoni 1,8 Frw nyuma yo gushora ibiceri 800 Frw
Aya mafaranga Minani yegukanye azamufasha no kwiga imyuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .