00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza ha Bimenyimana Caleb muri Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 August 2022 saa 01:15
Yasuwe :

Bimenyimana Bonfils Caleb yeretswe abafana ba Rayon Sports ubwo yatangazaga abakinnyi bashya izakoresha umwaka utaha w’imikino.

Ku munsi wo kuwa Mbere tariki 15 Kanama 2022 nibwo habaye umunsi uzwi nka ‘Rayon Sports Day’.

Muri ibi birori bibereye ijisho, abafana bakubise buzuye, Rayon sports yerekanye abakinnyi 27 izakoresha na nimero bazambara mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Abakunzi ba Murera batunguwe no kubona Bimenyimana Bonfils Caleb, rutahizamu w’Umurundi wanyuze muri iyi kipe muri 2018.

Ubwo umukino wa gishuti wayihuje na Vipers SC wari urangiye, umutoza wa Rayon sports, Haringingo Francis Christian, yabwiye itangazamakuru ko Caleb bigoye gukina mu Rwanda.

Yagize ati “Ku bya Caleb nibaza ko hatagize igihinduka atazakina mu Rwanda. Afite amakipe atatu bari kuganira sinzi ko azakina inaha kereka bibaye ibyanga.”

Haringingo akomeza avuga azagura undi rutahizamu mbere y’uko isoko rifunga kuwa Gatatu.

Caleb aheruka mu igeragezwa mu ikipe ya Kaizer Chief yo muri Afurika y’Epfo, amakuru akavuga ko ishobora kuba itaramushimye.

Uyu mukinnyi kandi amaze iminsi akorana imyitozo na Rayon sports mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza.

Rayon Sports izatangira shampiyona kuwa Gatandatu, tariki 19 Kanama 2022 yakira Rutsiro FC.

Caleb ni imwe mu bakinnyi bamurikiwe abafana kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .