00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports na Vipers SC ziyemeje kubaka umubano w’igihe kirekire

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 August 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda ziyemeje kunoza umubano wazo ku buryo uzabyarira inyungu ayo makipe yombi n’abakunzi bayo.

Aya makipe yombi afitanye umukino wa gicuti, tariki 15 Kanama 2022, aho Rayon Sports yatumiye Vipers SC. Impamvu Rayon Sports yatumiye iyi kipe ni ukubera ko yitwaye neza mu gihugu igatwara igikombe ndetse no kuba izitabira amarushanwa ya CAF Champions League.

Ikipe ya Vipers yishimiye kuba ari yo Rayon Sports yahisemo mu makipe yose ari mu Karere, ariko inashimangira ko yagize amahirwe yo kuba na yo izigira kuri Rayon Sports.

Umuyobozi wa Vipers, Mulindwa George William, yagize ati “Turi hano ku bw’impamvu, iyo ikipe nkuru nka Rayon Sports iguhisemo ngo mwishimane mu birori byayo ni ikintu gikomeye cyane. Ndashimira Perezida wa Rayon Sports. Hari byinshi twaje kubigiraho haba mu miyoborere no mu bindi bikorwa. Ikindi nakongeraho ni uko u Rwanda ari igihugu cyiza mu buryo bwose. Ni nk’aho turi mu rugo.”

Rayon Sports na Vipers SC bifitanye umukino ku munsi wa ’Rayon Sports Day’ uzaba kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yahaye ikaze iyi kipe avuga ko ari ibintu byo kwishimira kuva yaremeye ubutumire, bityo umunsi uzaba udasanzwe.

Yagize ati “Ndashimira Vipers ko yemeye ubutumire bwacu. Biyumve nk’aho bari mu rugo. Mbere yo gutangira umwaka w’imikino tubanza gukora ibirori bitegura shampiyona. Ku munsi w’ejo tuzasoza ibirori byacu ku bindi birori, ni nk’abavandimwe kandi umubano wacu ntuzigera urangira.”

Haringingo Francis utoza wa Rayon Sports yijeje abafana ibitandukanye n’ibyo basanzwe babona.

Yagize ati “Ni umwanya wo kwipima na yo kandi ndahamya ntashidikanya ko tuzahangana na yo. Ikindi kandi narayikurikiranye kandi ndayizi neza ku buryo nta bwoba inteye.”

Umutoza wa Vipers SC, Robertinho wahoze muri Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe yambara umweru n’ubururu ifite ibintu byose ariko ikibura ari igihe kugira ngo igere ku rwego yifuza.

Yakomeje avuga ko kuri we umunsi w’ejo ari uw’igitangaza kuko ari gutegura amarushanwa mpuzamahanga. Ngo ni ngombwa ko yitoreza ku ikipe azi nka Rayon Sports no kwibukiranya ibihe yagiranye na yo.

Ikipe ya Rayon Sports irateganya gukina umukino na Vipers SC nyuma yo kwerekana abatoza, abakinnyi ndetse n’abaterankunga izakoresha.

Abakinnyi ba Vipers SC bari bafite akanyamuneza ubwo batambagizwaga ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali
Robertinho yishimiye gutembera muri Kigali nyuma yo kuhagirira ibihe byiza ari muri Rayon Sports
Yafashe ifoto y'urwibutso atambagira mu bice bitandukanye bya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .