00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinzwe na Vipers SC mu mukino wasoje ibirori by’Umunsi w’Igikundiro (Amafoto na Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 August 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Vipers SC yo muri Uganda mu mukino w’ishiraniro warangiye itsindiwe igitego 1-0 imbere y’abafana bari buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni wo wasoje ibirori byiswe “Rayon Sports Day” cyangwa “Umunsi w’Igikundiro”.

Ku munota wa gatanu gusa ni bwo Ikipe ya Vipers SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Bobosi Byaruhanga.

Ikipe ya Vipers yakomeje kwiharira umukino mu gice cya mbere ariko ariko nta kindi gitego yabonye ndetse iminota 45 ibanza yarangiye ikiri imbere ya Rayon Sports yari mu rugo.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports ntiyacitse intege ahubwo yatanze akazi gakomeye ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bashya by’umwihariko Tuyisenge Arsene wavuye muri Espoir FC y’i Rusizi winjiye mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 75, uyu musore yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Vipers SC, umupira ujya hanze mbere y’uko na Mbirizi Eric ahusha uburyo bukomeye ku mupira yari ateresheje umutwe ukajya hanze y’izamu.

Abakinnyi ba Rayon Sports yaba abashya n’abo yaguze beretse abakunzi bayo umukino mwiza ndetse bataha bafite icyizere ko ikipe yabo izitwara neza.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Vipers SC itsinze Rayon Sports ariko ntibyabujije abakunzi b’iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru, gushimira abakinnyi bagaragaje umukino mwiza imbere ya Vipers SC iri mu makipe akomeye mu Karere cyane ko inaherutse gutsinda Young Africans ibitego 2-0 ku munsi wiswe “Yanga Day” cyangwa “Siku ya Wananchi”.

  Rayon Sports yabanje kwerekana abo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/2023

Uyu munsi ni bwo Rayon Sports yerekanye abakinnyi, abatoza n’abaterankunga bazakorana mu mwaka utaha w’imikino.

Abakinnyi Rayon Sports yerekanye ndetse inabaha na nimero bazambara mu mwaka utaha w’imikino.

Aba barimo Hakizimana Adolphe, Rwatubyaye Abdul, Hirwa Jean de Die, Ngendahimana Eric, Hategekimana Bonheur, Nishimwe Blaise, Manishimwe Eric, Kanamugire Roger, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mucyo Didier Junior, Mugisha François Master, Ganijuru Elie Ishimwe, Ndekwe Bavakure Félix, Nkurunziza Félicien, Musa Essenu, Tuyisenge Arsene, Onana Essomba Willy, Mitima Isaac, Mbirizi Eric, Rudasingwa Prince, Iraguha Hadji, Ndizeye Samuel, Twagirayezu Aman, Paul were, Iradukunda Pascal, Raphael Osaluwe na Traoré Boubacar.

Iyi kipe izatozwa n’abatoza bayobowe n’Umurundi Haringingo Christian Francis.

Mu birori byo kwerekana abakinnyi kandi Rayon Sports yerekanye Rwatubyaye Abdul nka kapiteni wayo mushya.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidéle, yabwiye abafana ba Rayon Sports ko kubigeraho bigirwamo uruhare n’inzego nyinshi.

Yagize at “Ndashimira Perezida wa Repubulika, nkashimira abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abaterankunga bayo Bose. Abo tutabafite ntitwabigeraho.”

Muri ibi birori kandi herekaniwemo abaterankunga b’ikipe bazayifasha kugera ku ntsinzi yifuza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ganijuru Elie, Nkurunziza Félicien, Osalue Oliseh, Mbirizi Eric, Ndekwe Félix, Boubakar Traoré, Paul Were na Willy Onana.

Umutoza: Haringingo Francis Christian

Vipers SC: Fabian Mutombola, Isa Mubiru, Ashraf Mandera, Hilary Mukundane, Livingstone Mulondo, Saraje Sentamu, Yunus Sentamu, Bright Anukani, Bobosi Byaruhanga, Ibrahim Orit na Milton Kalisa.

Umutoza: Robertinho.

Rayon Sports yatsinzwe na Vipers SC igitego 1-0 mu mukino wasoje ibirori by’Umunsi w’Igikundiro
Robertinho asuhuza bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, ikipe yanyuzemo ndetse anayihesha Igikombe cya Shampiyona
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Vipers SC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakapiteni b'amakipe yombi bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abasifuzi bayoboye umukino
Onana ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri Rayon Sports
Abakinnyi ba Vipers SC babonye igitego mu minota ya mbere y'umukino
Byari ibyishimo kuri iyi kipe ifite inkomoko muri Uganda
Na Rayon Sports yanyuzagamo igasatira ariko amahirwe yo gutsinda ntiyayisekeye

Onana yanyuzagamo akagaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bo kwitega muri uyu mwaka w'imikino
Umurundi Fabien Mutombora ukina mu izamu rya Vipers SC ntabwo yorohewe n'ab'imbere ba Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bakubise buzura Stade ya Kigali i Nyamirambo
Uyu mukino wabereye ku matara yo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amakipe yombi wabonaga akinana ishyaka ryinshi
Onana abwira abafana ati "Muhaguruke mudushyigikire dukine"
Nyuma y'umukino, abakinnyi bagiye kuramukanya n'abafana nk'uko bisanzwe
Na bo bahitaga abasubiza babereka ko babari inyuma

  Umukino wabanjirijwe no kwerekana abakinnyi ba Rayon Sports na nimero bazambara

Rwatubyaye Abdoul uheruka gusinyira Rayon Sports imyaka ibiri yahawe nimero enye
Rwatubyaye Abdoul yahise ahabwa igitambaro cya Kapiteni wa Rayon Sports
Abakinnyi bose Rayon Sports izifashishwa mu mwaka utaha w'imikino
Indege ya Skol yogogaga mu kirere cy'i Nyamirambo

Amafoto: Rwema Derrick

Video: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .