00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abafite ubumuga bubakiwe ikibuga, bahiga kuzitwara neza mu marushanwa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 22 Mutarama 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko biteguye kuzitwara neza mu marushanwa bazitabira kuko batagifite imbogamizi zo kutagira ikibuga cyiza cyo kwitorezaho nk’uko byahoze mbere.

Uyu muhigo bawuhize nyuma yo kubakirwa ikibuga cy’imikino bazajya bakiniraho imikino bategurirwa irimo Sitball.

Bavuga ko mu bihe byahise wasangaga bakora urugendo rurerure bajya gushaka ikibuga cyo kwitorezaho, rimwe na rimwe bakitabira amarushanwa bataritoje, bigatuma bagorwa no kuba bayegukana cyangwa ngo bitware neza kuko naho babaga baritoreje habaga hadatunganyijwe neza.

Imanaturikumwe Emmanuel ni umwe mu baganiriye na IGIHE wemeza ko bagorwaga no kutagira aho bitoreza bigatuma batitwara neza mu marushanwa bitabiraga.

Ati "Mbere twakoraga urugendo rurerure tukajya kwitoreza kuri TTC Kirambo kandi naho ikibuga cyaho ni igiheri, urumva nk’abantu bafite ubumuga byaratugoraga hari n’ubwo twajya mu marushanwa tutaritoje andi makipe turi mu gace kamwe akatuza imbere. Yego, twitwaraga neza ariko urumva kuba tubonye ikibuga cyiza tuzarushaho tujye tuza imbere.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, na we yemeza ko kuba imbogamizi bari bafite ziri kugenda zikemuka nta kabuza nabo bagomba kujya bitwara neza mu marushanwa harimo no gutwara ibikombe.

Yagize ati “Wasangaga amakipe ya Musanze na Rubavu atuza imbere tugakurikiraho kandi icyo yaba aturusha ni ukuba yaritoreje ahantu heza. Ntakizatuma natwe tutabahiga ubwo imikino izaba isubukuwe kuko natwe twahawe ikibuga cyiza, turashimira akarere kacu ko katwumvise natwe tuzagahesha ishema n’ibyishimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko imirimo yo gukomeza gutunganya iki kibuga izakomeza kandi bizeye neza ko abafite ubumuga bagaragaje ko bashoboye ariyo mpamvu n’akarere kazakomeza kubashyigikira.

Ati “Abafite ubumuga barashoboye kandi barabitugaragarije, tuzakomeza kubashyigikira kandi tunabasaba gukomeza kwigaragaza kugira ngo dufatanye guteza imbere imibereho myiza yabo.”

Yakomeje abizeza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko bazakomeza kubashyigikira.

Iki kibuga cyubatswe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye muri santeri ya Kirambo.

Imirimo yo kucyubaka yatwaye asaga miliyoni 11 Frw, kikaba cyitezweho kuzafasha amakipe y’abafite ubumuga bo muri aka karere yajyaga aza mu myanya itatu ya mbere mu gace kagizwe n’uturere dutandatu twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Gicumbi na Gakenke.

Mu Karere ka Burera hubatswe ikibuga kigenewe abafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .