Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Kurir cyo muri Serbia, Srdjan Djokovic yavuze ko nubwo umuhungu we ari nimero ya mbere ku Isi, ariko atubashywe muri Tennis kandi yaragaruriye isura nziza igihugu cye ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Mu bihe bibi bikomeye ku baturage ba Serbia, yoherejwe n’Imana kugira ngo agaragaze ko turi abantu basanzwe kandi tutari abicanyi cyangwa abantu b’abagome.”
Kuva mu myaka yo mu 1800 kugeza mu 2016, Serbia yagiye ivugwamo ubwicanyi butandukanye burimo ubwahitanye abantu bari hagati y’ibihumbi 200 na 400 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose n’abari hagati y’ibihumbi 80 na 100 nyuma yaho gato.
Srdjan Djokovic yongeyeho ko umuhungu we afite ubushobozi bwo kuzatambuka ku marushanwa 20 akomeye (Grand slam) amaze kwegukanwa na Roger Federer na Rafael Nadal.
Ati “Mu mwaka umwe n’igice imbere, azaba ari we uhagaze neza ku ntonde zose.”
Novak Djokovic aherutse kwegukana irushanwa rya Australian Open ku nshuro ya cyenda ubwo yatsindaga Daniil Medvedev ku Cyumweru. Byatumye ageza amarushanwa 18 (Grand slam) amaze kwegukana muri rusange, asigara arushwa abiri na Roger Federer na Rafael Nadal bamaze gutwara 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!