00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

F1 yanze ko abazitabira Grand Prix ya Bahrain bakingirwa COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 March 2021 saa 12:25
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’isiganwa ry’imodoka nto zihuta rya Formula 1 bwateye utwatsi icyifuzo cya Leta ya Bahrain cyo gukingira abantu bose bazaryitabira ubwo hazaba hatangira umwaka mushya w’imikino ku wa 28 Werurwe 2021.

Iki gihugu cyo mu Kigobe cya Perse, cyavuze ko ubu busabe bwari muri gahunda yacyo yo gukingira COVID-19 cyane ku bitabira amarushanwa atandukanye.

Umuvugizi wa F1 yavuze ko nta gahunda bafite yo gukingirwa nk’itsinda “Mbere yo gutanga inkingo binyuze mu mikorere y’inzego z’ubuzima mu Bwami bw’u Bwongereza.”

Amakipe akina F1 na yo yitezweho gusubiza kuri ubwo busabe muri ubu buryo.

F1 ibarizwa mu Bwami bw’u Bwongereza ndetse ibiro byayo bikuru biba i Londres. Amakipe umunani mu 10 ayikina, abarizwa cyangwa afite ibikorwa mu Bwongereza.

Perezida wayo, Stefano Domenicali, aherutse kuvuga ko “Icyihutirwa ni abashobora kwandura byoroshye. Ntabwo dushaka gusimbuka umurongo washyizweho mu gutanga inkingo.”

Ubusabe bwa Bahrain bwo gufata inkingo ku bushake bwarebaga abazitabira F1 barimo n’abanyamakuru, bose bazitabira amasiganwa yo gutegura umwaka w’imikino hagati ya tariki ya 12 n’iya 14 Werurwe, ibyumweru bibiri mbere y’uko haba Grand Prix ya Bahrain.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abashinzwe gutegura amasiganwa muri Bahrain, rivuga ko "Bitewe n’ibihe isiganwa rya F1 rizaberamo muri uyu mwaka, umubare munini w’abazitabira amasiganwa bazaba bari muri Bahrain mu gihe cy’ibyumweru bitatu mbere y’isiganwa.”

Rikomeza rivuga ko ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kurinda abazitabira Grand Prix ya Bahrain izaba ku wa 28 Werurwe no kuborohereza kwikingiza.

Urukingo Leta ya Bahrain itanga ni urwa Pfizer-BioNTech, umuntu agaterwa dose ebyiri mu gihe cy’iminsi 21.

Ubuyobozi bwa Formula 1 bwanze ko abapilote n'abandi bazitabira Grand Prix ya Bahrain bakingirwa COVID-19 /Ifoto: F1
Kuri ubu, F1 iba nta bafana bari ahakinirwa amasiganwa /Ifoto: Autosport
Mbere ya COVID-19, amasiganwa ya F1 yitabirwaga n'abafana batari bake /Ifoto: Sky Sports
Lewis Hamilton yegukanye Formula 1 ya 2020 /Ifoto: F1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .