Iki gihugu cyo mu Kigobe cya Perse, cyavuze ko ubu busabe bwari muri gahunda yacyo yo gukingira COVID-19 cyane ku bitabira amarushanwa atandukanye.
Umuvugizi wa F1 yavuze ko nta gahunda bafite yo gukingirwa nk’itsinda “Mbere yo gutanga inkingo binyuze mu mikorere y’inzego z’ubuzima mu Bwami bw’u Bwongereza.”
Amakipe akina F1 na yo yitezweho gusubiza kuri ubwo busabe muri ubu buryo.
F1 ibarizwa mu Bwami bw’u Bwongereza ndetse ibiro byayo bikuru biba i Londres. Amakipe umunani mu 10 ayikina, abarizwa cyangwa afite ibikorwa mu Bwongereza.
Perezida wayo, Stefano Domenicali, aherutse kuvuga ko “Icyihutirwa ni abashobora kwandura byoroshye. Ntabwo dushaka gusimbuka umurongo washyizweho mu gutanga inkingo.”
Ubusabe bwa Bahrain bwo gufata inkingo ku bushake bwarebaga abazitabira F1 barimo n’abanyamakuru, bose bazitabira amasiganwa yo gutegura umwaka w’imikino hagati ya tariki ya 12 n’iya 14 Werurwe, ibyumweru bibiri mbere y’uko haba Grand Prix ya Bahrain.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abashinzwe gutegura amasiganwa muri Bahrain, rivuga ko "Bitewe n’ibihe isiganwa rya F1 rizaberamo muri uyu mwaka, umubare munini w’abazitabira amasiganwa bazaba bari muri Bahrain mu gihe cy’ibyumweru bitatu mbere y’isiganwa.”
Rikomeza rivuga ko ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kurinda abazitabira Grand Prix ya Bahrain izaba ku wa 28 Werurwe no kuborohereza kwikingiza.
Urukingo Leta ya Bahrain itanga ni urwa Pfizer-BioNTech, umuntu agaterwa dose ebyiri mu gihe cy’iminsi 21.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!