00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu ukuze cyane ku Isi azatwara urumuri rw’Imikino Olempike ya 2020 mu Buyapani

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 March 2021 saa 05:03
Yasuwe :

Ku myaka 118, Kane Tanaka ukuze kurusha abandi bantu bose ku Isi, ari kwitegura kuzatwara urumuri rw’Imikino Olempike ya 2020 muri Gicurasi 2021.

Kane Tanaka azatwara uru rumuri ubwo ruzaba ruva mu Mujyi wa Shime runyura mu ntara ya Fukuoka akomokamo.

Nubwo abo mu muryango we bamusunika mu kagare agenderamo yicaye, byitezwe ko azagenda n’amaguru ye intambwe nke mbere yo gushyikiriza urumuri undi uzarutwara.

Abandi bantu bakuze baherukaga gutwara uru rumuri barimo Umunya-Brésil Aiba Gemanque warucanye mu mikino y’i Rio mu 2016, afite imyaka 106 na Alexander Kaptarenko wari ufite imyaka 101 mu mikino y’i Sochi yabaye mu 2014.

Tanaka wavutse mu 1903, yashatse umugabo afite imyaka 19 ndetse yabyaye abana bane. Kuri ubu afite abuzukuru batanu n’abuzukuruza umunani.

Imyaka ye irajya kungana n’iyi Mikino Olempike yatangiye gukinwa mu 1896. Ubwo yaherukaga kubera i Tokyo mu 1976, Tanaka yari afite imyaka 61.

Ubusanzwe ngo Tanaka aba mu rugo rurimo ivuriro, abyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ndetse kuba agira amatsiko menshi, akanakunda gukora imibare biri mu bimufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Mu 2019, yahawe igihembo na Guiness des Records nk’umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi ndetse ngo yifuza kuzakuraho agahigo k’Umufaransakazi wapfuye afite imyaka 122.

Gutambagiza urumuri rw’Imikino Olempike ya Tokyo 2020 bizatangira ku wa 25 Werurwe muri Fukushima. Ruzabanza kujyanwa mu duce twibasiwe n’umutingito wa Tohoku mu 2011.

Imikino Olempike ya 2020 yari kuba mu mwaka ushize, ariko igasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021.

Kane Tanaka azatwara urumuri rw'Imikino Olempike muri Gicurasi /Ifoto: Japan Times
Tanaka w'imyaka 118, agendera mu kagare yicaye /Ifoto: Rafu Shimpo
Ifoto yafashwe mu 1935 ubwo Kane Tanaka yari afite imyaka 32 /Ifoto: CNN
Kane Tanaka arashaka kuzaba umuntu wa mbere wagize imyaka myinshi ku Isi /Ifoto: CNN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .