00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwamahoro Cathia ashengurwa no kuba ataramenye se wishwe muri Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 April 2021 saa 04:24
Yasuwe :

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umukino wa Cricket, Uwamahoro Cathia, yavuze ko ashengurwa no kuba atarabonye urukundo rwa se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwamahoro Cathia w’imyaka 27, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite amezi atandatu gusa.

Mu kiganiro yagiranye na The Newtimes, Uwamahoro yavuze ko ababazwa no kuba atarigeze agira amahirwe yo kurerwa na se wishwe muri Jenoside.

Ati “Gukura ndi umwana umwe rimwe na rimwe byarambabaje, cyane iyo nabonaga indi miryango ifite abana benshi. Byongeye kandi, nifuzaga kubona isura ya papa wanjye n’urukundo rwe, ni ibintu bitanyoroheye nk’umwana muto.”

Uwamahoro yavuze ko nubwo yasigaranye na nyina gusa, ariko yamureze neza ndetse byatumye akura yumva ko buri kimwe cyose yiyemeje gukora ashobora kukigeraho.

Ati “Kubona mama akora cyane ubudahwema byanteye gukora ibishoboka byose mu byo niyemeje. Sinjya ntekereza ko hari ikidashoboka mu gihe cyose ukomeje kugerageza. Buri gihe mba nshaka kwitanga uko nshoboye kose.”

Yakomeje avuga ko gukorera kuri iyo ntego byatumye yisanga mu mukino wa Cricket yasanzemo bagenzi be bamubereye undi muryango.

Ati “Ubwo najyaga muri Cricket, natewe imbaraga n’urukundo nasanze muri bagenzi banjye duhurira muri siporo. Kuri njye, ibi byari nko kubona umuryango wa kabiri; byamfashije kugira icyizere no kwibanda ku kubaka ejo hazaza heza aho gukomeza gutekereza ku byabaye. Sinkiri njyenyine.”

Uwamahoro yasabye urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, rugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati “Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu. Dukundane nk’Abanyarwanda kandi twimakaze amahoro. Nk’abakiri bato, tugomba kuba aba mbere mu kwimakaza indangagaciro zituma igihugu kitazasubira mu icuraburindi nk’iry’ahahise.”

Uwamahoro Cathia yamenyekanye cyane muri Gashyantare 2017 ubwo yesaga agahigo ko ku rwego rw’Isi ko kumara amasaha 26 aterwa udupira atugarura (Batting) mu mukino wa Cricket, yandikwa mu gitabo cya ’Guinness des records’.

Uwamahoro Cathia yavuze ko ashengurwa no kuba ataramenye se wishwe muri Jenoside
Uwamahoro akinira Ikipe y'Igihugu ya Cricket kuva mu 2008

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .