Uwamahoro Cathia w’imyaka 27, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite amezi atandatu gusa.
Mu kiganiro yagiranye na The Newtimes, Uwamahoro yavuze ko ababazwa no kuba atarigeze agira amahirwe yo kurerwa na se wishwe muri Jenoside.
Ati “Gukura ndi umwana umwe rimwe na rimwe byarambabaje, cyane iyo nabonaga indi miryango ifite abana benshi. Byongeye kandi, nifuzaga kubona isura ya papa wanjye n’urukundo rwe, ni ibintu bitanyoroheye nk’umwana muto.”
Uwamahoro yavuze ko nubwo yasigaranye na nyina gusa, ariko yamureze neza ndetse byatumye akura yumva ko buri kimwe cyose yiyemeje gukora ashobora kukigeraho.
Ati “Kubona mama akora cyane ubudahwema byanteye gukora ibishoboka byose mu byo niyemeje. Sinjya ntekereza ko hari ikidashoboka mu gihe cyose ukomeje kugerageza. Buri gihe mba nshaka kwitanga uko nshoboye kose.”
Yakomeje avuga ko gukorera kuri iyo ntego byatumye yisanga mu mukino wa Cricket yasanzemo bagenzi be bamubereye undi muryango.
Ati “Ubwo najyaga muri Cricket, natewe imbaraga n’urukundo nasanze muri bagenzi banjye duhurira muri siporo. Kuri njye, ibi byari nko kubona umuryango wa kabiri; byamfashije kugira icyizere no kwibanda ku kubaka ejo hazaza heza aho gukomeza gutekereza ku byabaye. Sinkiri njyenyine.”
Uwamahoro yasabye urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, rugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Ati “Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu. Dukundane nk’Abanyarwanda kandi twimakaze amahoro. Nk’abakiri bato, tugomba kuba aba mbere mu kwimakaza indangagaciro zituma igihugu kitazasubira mu icuraburindi nk’iry’ahahise.”
Uwamahoro Cathia yamenyekanye cyane muri Gashyantare 2017 ubwo yesaga agahigo ko ku rwego rw’Isi ko kumara amasaha 26 aterwa udupira atugarura (Batting) mu mukino wa Cricket, yandikwa mu gitabo cya ’Guinness des records’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!