Buri mwaka tariki ya 15 Kanama hizihizwa umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Ijyanwa mu Ijuru rya Birira Mariya, aho abakirisitu Gatolika bakunze guhurira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bagafatanya gusenga bari ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Uyu munsi uzizihizwa ku wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ariko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru hatangiye igitaramo kiwubanziriza.
Iki gitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan; Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel n’abandi.
Amakuru aturuka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko abanyamahanga batangiye kuhagera ku wa Kane, tariki ya 11 Kanama 2022, kugira ngo bitegure neza uyu munsi.
Aba barimo abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku Mugabane w’u Burayi na Aziya.
Aberekeza i Kibeho basigaye bagenda neza mu muhanda wa kaburimbo uherutse kubakwa muri aka gace kari mu tugendwa n’abakora ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.
Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya Kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanywe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.
Uyu munsi usanzwe witabirwa n’Abakirisitu Gatolika barenga ibihumbi 50 baturuka imihanda yose.
Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya.
Abari kuhagera bari no kujya kuvoma amazi y’isoko ya Bikira Mariya, iri mu kabande ka Kibeho hagati y’imisozi ibiri.
Hari hashize imyaka ibiri Asomusiyo itizihizwa neza kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!