00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Mukamazimpaka weretswe ibya Jenoside mu ibonekerwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 September 2016 saa 09:58
Yasuwe :

Mukamazimpaka Anathalie wabonekewe i Kibeho mu 1981,n’ubu akaba avuga ko akibonekerwa,yeretswe na Bikira Mariya ko Jenoside izaba mu Rwanda nubwo atakoresheje ijambo Jenoside,icyo gihe akaba yarasabye Abanyarwanda gukundana.

 Mukamazimpaka yeretswe Jenoside asaba Abanyarwanda gukundana
 Ni umwe mu babonekewe babiri basigaye ku Isi
 Bikira Mariya yamusabye kutazava i Kibeho
 Ku myaka 52 ntarashaka,arabiteganya?

Mukamazimpaka kuri ubu ufite imyaka 52 y’amavuko, yatangiye kubonekerwa mu 1981 afite imyaka 17, icyo gihe akaba yarigaga mu wa kane w’amashuri yisumbuye.

Atuye mu Karere ka Nyaruguru, i Kibeho ahabereye amabonekerwa amaze imyaka 35; ntateganya kuhava nk’uko Bikira Mariya yabimusabye.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2016, IGIHE yaganiriye na we. Ni umukobwa wabonaga ko ananiwe mu maso ariko yemeye kutuvugisha kuko ngo Bikira Mariya yamubwiye ko umuntu ataba ku Isi atababara.

Ibyo byatumye yihanganira kuvugisha ba mukerarugendo bari baturutse impande zose bajya gusura i Kibeho.

Uko yabonekewe

Mukamazimpaka yabonekewe akurikira Mumureke Alphonsine wabonekewe tariki ya 28 Ugushyingo 1981. Icyo gihe biganaga mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho.Mumureke yabonekwe na Bikira Mariya wamubwiraga ko ari Nyina wa Jambo, abazaniye ubutumwa. Abo ni na bo bantu bakiriho mu bantu bose babonekewe ku Isi.

Mukamazimpaka yaje kubonekerwa tariki ya 12 Mutarama 1982, akurikirwa na Mukangango Marie Claire wabonekewe tariki ya 2 Werurwe1982,ariko nyuma akaza kwicanwa n’umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uko kubonekerwa, babanje kujya batungurwa na Bikira Mariya ariko nyuma akajya ababwira isaha nyayo aza kubabonekeraho, ndetse ku karubanda.

Mu butumwa yabahaga buri gihe yabasabaga gusenga, bavuga ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya, kugira urukundo nyarwo ruzira uburyarya no gukunda Imana.

Amabonekerwa yabo yaje kumara imyaka umunani, akaba ari na yo yamaze igihe kinini ku Isi, kuko ahandi yagiye abera yaba i Fatima muri Portugal na Guadeloupe mu Bufaransa yamaraga igihe gito.

Igihe cyose ngo babonekerwaga na Bikira Mariya wazaga atari mu isura y’umwirabura cyangwa umuzungu, ahubwo ngo yazaga mu isura y’ubwiza budasanzwe[buhebuje], babona ari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 30, wambaye ikanzu y’umweru kugera ku birenge, ndetse witeye igishura cy’ubururu kuva ku mutwe kugera ku birenge. Yababonekeraga aturutse iburengerezuba ahagaze mu kirere muri metero enye.

Jenoside yakorewe Abatutsi bayimenyeshejwe mbere

“ Tariki ya 15 Kanama 1982, Bikira Mariya yatubonekeye arira. Ni ubwa mbere yari atubonekeye arira. Icyo gihe yatweretse intambara,mu Rwanda yatubwiye ko nta rukundo twifitemo.”

Iyo ntambara ngo yashushanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 12 babonekewe.

Ati “Yatweretse ibintu biteye ubwoba tutigeze tubona na rimwe. Kandi atubwira ko nta rukundo twifitemo. Yatubabije ibibazo byinshi birimo n’ikivuga ngo kuki mwicana? Yaje adusaba guhinduka, tukagarukira Imana, tukabana kivandimwe tukareka uburyarya.”

Mukamazimpaka Anathalie avuga o n'ubu akibonekerwa

Mukamazimpaka yemeza ko ibyavugwaga yabibonye muri Jenoside nubwo ngo icyo gihe atakoresheje ijambo Jenoside.

Ati “ Twebwe yatweretse intambara, abantu bica abandi, imivu y’amaraso itemba, imiriro yaka ku misozi, amabuye akocorana, imibiri itagira imitwe, imitwe itagira imibiri, ibyobo bicuze umwijima abantu babigwamo, mbese ibintu byinshi biteye ubwoba.”

Uko ari batatu ngo ubutumwa bwabo bwashoboraga gutuma abantu baticana barabutambukije; burimo kubwira abantu ko nta rukundo bafite, ko bagomba gukundana mu buryo buzira uburyarya ndetse bakubahana, kandi bakubaha ubuzima birinda gukora ibyaha.

Ibyo babwiwe na Bikira Mariya byarasohoye?

Beretswe intambara, yashushanyaga Jenoside, ndetse banabwiwe iherezo ry’ubuzima bwabo. Uwabwiwe kuba Umubikira yabaye we,[ Mumureke Alphonsine ]ubu aba mu Butaliyani.

Mukamazimpaka yabwiwe ko atazashaka azaguma i Kibeho agakomeza gusengera Isi, ibyo ni byo akora kandi ngo ntazava i Kibeho hafi y’aho yabonekerewe atabibwiwe na Bikira Mariya.

Ese Mukamazimpaka aracyabonekerwa?

Mukamazimpaka aheruka kubonekerwa mu myaka icumi ishize, ariko na nyuma yaho ngo abona Bikira Mariya mu nzozi, n’ubundi ngo ubutumwa bwe buhora ari bumwe bushishikariza abantu gusenga,kwihana ibyaha no kurangwa n’urukundo.

Avuga ko Bikira Mariya yababwiye ko atazongera kubonekera abantu ku mugaragaro, ariko ntibibuza abantu bamwe na bamwe ko ababonekera mu buryo abo begeranye batabibona.

Ubutumwa bwa Bikira Mariya Mukamazimpaka ageza ku batuye Isi

Ahereye ku butumwa yabahaye kuva kera ndetse n’ubwo mu myaka icumi ishize, Mukamazimpaka avuga ko Bikira Mariya asaba abantu kureka ingeso mbi, gukundana hagati yabo, bagakomeza gukunda Imana guharanira icyiza n’ubutungane ndetse no kwirinda uburyarya.

Mukamazimpaka atunzwe n’imirimo y’ubuhinzi akora, ariko akenshi akaba akunda gusenga, mu kindi gihe akaba akunze kuba ari gusobanurira abaje gusura Kibeho ku bijyanye n’amabonekerwa yahabereye.

Usanga abantu batandukanye barimo abanyamahanga bifuza kumukoraho, kumva ubuhamya bwe no kubasaba ko abasengera.

Odette Mukashyaka ubana na Mukamazimpaka yemeza ko abaho mu bwitange burimo n’imibabaro; arangwa no gusenga cyane, gusobanurira abantu benshi amateka ya Kibeho ndetse no kwiyiriza ubusa. Aguma i Kibeho akajya mu muryango we iyo habaye ibyago gusa.

Kibeho muri Afurika no ku Isi

Amabonekerwa ya Kibeho ni yo yonyine yabayeho ku mugabane w’Afurika. Yemejwe na Papa Jean Paul II. Ubu haganwa n’abaturutse mu bice byose by’Isi. Ni hamwe mu hantu bakorerwa ubukerarugendo nyobokamana.

Aho i Kibeho ahitwa i Nyarushishi muri uwo murenge wa Kibeho hashyizwe n’ishusho ndende ya kabiri ku Isi igaragaza Yezu, ifite uburebure bwa metero esheshatu n’ibiro 950.Muri ako gace kandi hari iriba ry’amazi y’umugisha.

Abantu benshi bagana Kibeho buri tariki ya 15 Kanama, umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, na buri 28 Ugushyingo umunsi wizihirizwaho amabonekerwa.

Abanyarwanda benshi bagana muri ako gace bakoze urugendo rurerure n’amaguru.

Bimwe mu byo Mukamazimpaka akora harimo no gusobanurira abasura Kibeho amateka y'aho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .