00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banyura inzira igoye! Asake yahishuye uko Olamide yamaze imyaka 2 ataramusubiza ku busabe bwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 August 2022 saa 08:04
Yasuwe :

Umuhanzi Ahmed Ololade w’imyaka 27 umaze kwamamara nka Mr Money uri mu bagezweho muri iyi minsi mu muziki wa Afurika yahishuye uko yandikiye Olamide mu gihe cy’imyaka ibiri yose amusaba ko bakorana ariko undi ntabihe agaciro.

Asake yabigarutseho ubwo yagarukaga ku buryo yinjiye mu nzu ya YBNL (Yahoo Boy No Laptop Nation) ifasha abahanzi nka Olamide, Fireboy DML, D Banks, Jayboi n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio yo muri Nigeria yitwa Cool FM, uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo yitwa “Sungba” yatangaje ko byatwaye igihe kirekire ngo yinjire mu mikoranire na Olamide yemere kumusinyisha.

Asake avuga ko yandikiye Olamide imyaka ibiri mbere y’uko amwumva cyangwa akumva indirimbo ze.

Uyu muhanzi avuga ko yageze kuri Olamide ubwo yari amaze gusinyisha Fireboy, ariko we akamwirengagiza, akamera nk’utabibonye bimwe bimenyerewe ku byamamare.

Asake nubwo atigeze ahuza na Olamide muri icyo gihe ntiyacitse intege we yakomeje gukora cyane, ahanga indirimbo ze adategereje ubufasha.

Mu kiganiro yatanze, Asake yavuze ko Olamide yaje guhindura ibitekerezo ubwo uyu muhanzi wari ukizamuka yari amaze gukora indirimbo ye yitwa “Omo Ope”.

Iyi ndirimbo ubwo yari imaze gusohoka yabonye telefone ya Baddo ari we Olamide w’imyaka 33 imuhamagaye, amusaba kumusanga mu biro bye bakaganira.

Olamide ufite kompanyi ifasha abahanzi ya YBNL Nation yamenyesheje Asake ko yifuza kumusinyisha ahita amuha amasezerano amubwira ko abanza kuyasoma neza nyuma akazagaruka akayasinya nyuma.

Asake yavuze ko atigeze ayasubiramo kandi ko yashakaga kuyasinya yihuse cyane mbere y’uko Olamide ahindura ibitekerezo akisubiraho.

Kuri ubu Asake ni umwe mu banyamuziki beza bagezweho cyane muri Afurika dore ko nta myaka myinshi anamaze atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga. Ubu agezweho mu ndirimbo “Sugba’’ yakoranye na Burnaboy.

  Isomo ku bahanzi bato

Abahanzi bamwe na bamwe bakizamuka cyangwa bagitangira umuziki bakunze kugarukwaho kenshi bavuga ko badafashwa na bakuru babo basanze mu muziki cyangwa ko banze ko bakorana.

Ahandi ugasanga bikomye ibigo bimwe na bimwe bifite abahanzi bifasha “Labels’’ ko byabirengagije bikanga kubafasha.

Asake we yakomeje gukorana ingoga birangira Olamide ari we umwihamagariye ngo bakorane nyuma yo kubona ibikorwa bye n’icyerekezo cyabyo.

Olamide wamamaye mu ndirimbo nka “Motigbana” ni we nyiri YBNL Nation, yatangije mu 2012 ikorera i Lagos muri Nigeria.

  Reba indirimbo Sungba (Remix) ya Asake –na Burna Boy

Asake umwe mu banyamuziki bagezweho muri Nigeria na Afurika muri rusange
Olamide wamamaye mu ndirimbo nka "Motigbana" ni we nyiri YBNL Nation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .