00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Kid Gaju yagarutse mu isura nshya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 August 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Umuhanzi Muhinyuza Justin wamamaye nka Kid Gaju yongeye kugarukana imbaraga mu muziki we nyuma yo kumara hafi imyaka adasohora ibihangano bishya.

Kuri ubu, Kid Gaju afite indirimbo ebyiri zigezweho zirimo iyitwa ‘Kigali Ngali ndetse na Momo’ zombi zakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho hagati ya Kamena na Nyakanga 2022.

Kid Gaju wamenyekanye mu muziki mu myaka ya 2013, yamaze igihe kinini akorera umuziki mu gihugu cya Uganda ari naho yawutangiriye.

Ni umwe mu bari bagize itsinda rya Goodlyfe ndetse yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Tonado, Gahunda, Private Party Kami yafatanyije na The Ben n’izindi zamumenyekanishije.

Uyu muhanzi yari agiye kumara imyaka irenga ibiri adashyira hanze indirimbo nshya dore ko yaherukaga gukora iyitwa Mpobera yakoranye na Amalon ndetse n’iyitwa Nizirikana yashyize hanze mu 2019.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kid Gaju yavuze ko atari aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ariko yari ahugiye mu kazi ko kuzishyira ku murongo no kwisuganya kugira ngo atange ibintu byiza kandi binogeye abakunzi be.

Ati “Ntabwo ari ikiruhuko ahubwo iyo mutari kubona indirimbo zisohoka burya hari igihe umuhanzi aba ahuze akora indirimbo nyinshi zizasohoka mu gihe runaka cyangwa arimo akora kuri album.”

“Ahubwo mwitegure igihe cyose mutambonye nari ndimo mbakorera indirimbo nyinshi kandi nzi neza ko muzazikunda nkuko mwakunze Kigali Ngari na Momo.”

Kid Gaju yavuze kandi ko mu bihe biri imbere afite intego yo gukora cyane bitandukanye n’uko mu minsi yashize yagendaga biguru ntege.

Ati “Gahunda ni ugukomeza gutanga umuziki mwiza kandi Abanyarwanda ndabashimira ko basigaye bazi kumva imiziki myiza ndetse mbashimire ko basigaye bashyigikira abahanzi babo.”

Ibicantege bihoraho ariko nta gucika intege!

Kid Gaju uri mu bamaze igihe ndetse wagiye akora indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye, avuga ko nk’umuhanzi agerageza gushyira imbaraga mu gukora umuziki mwiza nubwo usanga imbogamizi ari nyinshi.

Ati “Biterwa n’ibintu byinshi cyane kuko uruhare rwanjye mba narutanze ahubwo imbogamizi usanga ziri mu bantu bari mu ruganda rw’imyidagaduro bumva ko umuhanzi nta gaciro afite nk’ibyo mumaze iminsi mubona bikorerwa umuhanzi Nyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu njyewe mpitamo kwikorera imiziki yanjye uruhare rwanjye nkarugaragaza uko nshoboye dore ko ntana bareberera inyungu zacu tuba dufite ahubwo twirwanaho.”

Uyu muhanzi avuga kandi ko hari izindi mbogamizi usanga abahanzi bose bahuriyeho zirimo kuba inzego zibareberera zidashyira imbaraga mu kugira ngo umuhanzi agire agaciro.

Kid Gaju aherutse guhurira mu ndirimbo na Juno Kizigenza
Umuhanzi Kid Gaju yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kami yakoranye na The Ben
Kid Gaju ari mu bahanzi barambye muri muziki dore ko yatangiriye muri Uganda
Kid Gaju akomeje gushyira imbaraga mu gukora indirimbo nyinshi kandi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .