Umuhango wo gusezeranya Cedric n’umugore we Gigi wabereye ku biro by’Umujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2022.
Kugeza ubu uyu munyamakuru byitezwe ko azakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.
Ni ubukwe buzatangizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa ukazabera i Ndera mu gihe gusezerana imbere y’Imana byo bizabera muri Shapele ya Centre Christus i Remera naho abatumiwe bakazakirirwa mu ishuri rya Kigali Parents.
Cedric ni umunyamakuru w;imyidagaduro wamenyekanye cyane kuri Contact FM na Contact TV, nyuma y’uko ifunze imiryango yaje kwerekeza ku Isango star aho akora mu kiganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night.
Uretse amakuru y’imyidagaduro ariko ni n’umusore uzwiho gusoma neza amakuru asanzwe ku Isango TV.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!