00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Cedric wa Isango Star yasezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 August 2022 saa 05:44
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Isango Star, Shimwayezu Cedric uzwi mu kiganiro Isango na Muzika na Sunday Night yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Mahoro Guillaine uzwi nka Gigi, banitegura kurushinga mu minsi mike iri imbere.

Umuhango wo gusezeranya Cedric n’umugore we Gigi wabereye ku biro by’Umujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2022.

Kugeza ubu uyu munyamakuru byitezwe ko azakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.

Ni ubukwe buzatangizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa ukazabera i Ndera mu gihe gusezerana imbere y’Imana byo bizabera muri Shapele ya Centre Christus i Remera naho abatumiwe bakazakirirwa mu ishuri rya Kigali Parents.

Cedric ni umunyamakuru w;imyidagaduro wamenyekanye cyane kuri Contact FM na Contact TV, nyuma y’uko ifunze imiryango yaje kwerekeza ku Isango star aho akora mu kiganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night.

Uretse amakuru y’imyidagaduro ariko ni n’umusore uzwiho gusoma neza amakuru asanzwe ku Isango TV.

Cedric wo kuri Isango Star yarahiriye kubana akaramata na Gigi
Gigi yemereye amategeko kuba umugore wa Cedric
Cedric ashyira umukono ku iserano yahaye umugore we
Ni ibyishimo mu muryango wa Cedric na Gigi biyemeje kurushinga
Cedric yasezeye ubusore imbere y'amategeko
Cedric na Gigi biyemeje kurushinga bakabana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .