00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bagize Active yarwaye bitegura igitaramo cya Karongi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 May 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Itsinda Active rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek bahangayikishijwe n’uburwayi butunguranye bwibasiye Mugabo Olivis kuri ubu akaba atameze neza ndetse hari amahirwe make ko yazashobora kuririmba mu gitaramo cya PGGSS5 kizabera i Karongi.

Mu kiganiro bagenzi be bagiranye na IGIHE, bavuze ko bahangayitse ku buryo bukomeye kubera uburwyi bwatunguye mugenzi wabo Olivis ariko bakaba bizeye imbaraga z’amasengesho.

Tizzo yagize ati, “Igihunga kirahari kuko kuba Olivis ataririmba natwe byatugora cyane bibaye n’ibishoboka ntitwaririmba ariko ntabwo byashoboka gusa twizeye imbaraga z’Imana ndetse turasaba n’abafana kumusengera”.

Nubwo mugenzi wabo arwaye bakomeje gufatana urunana n’abafana babo kugira ngo bazatahane amanota meza mu gitaramo bazakorera i Karongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2015. Mugenzi wabo yarwaye basa n’abamaze kunoza imyitozo y’ibyo bazaririmba ndetse bizeye gutahana amanota meza.

Olivis wo muri Active yafashwe n'uburwayi butunguranye

Kugeza ubu ntibaramenya neza icyateye ubwo burwayi dore ko bwamufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Derek yagize ati, “Yarwaye ku buryo butunguranye cyane, afite isereri ndetse nta mbaraga zihagije afite, yagiye kwivuza gusa twizeye ko Imana imukiza tukazabasha kuririmbana na we”.

Olivis(hagati) ni we warwaye

Aba basore bambariye gushimisha abafana babo bo mu Karere ka Karongi dore ko ariyo itahiwe mu gutaramirwa n’abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS ya 5.

Nubwo mugenzi wabo arwaye bizeye ko Imana izabafasha bakavana i Karongi amanota meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .