00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly yasoje Kaminuza yiyushye akuya

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 30 July 2015 saa 05:35
Yasuwe :

Umuhanzi Munyangango Audace bita Auddy Kelly kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 nibwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho arangije imenyekanishabikorwa(Marketing) muri Kaminuza ya CBE.

Auddy Kelly mu ikanzu ndende y’abarangije amashuri,amataratara n’umukobwa batarekuranaga biganye yatubwiye ko atatera ingufu umuhanzi ushaka gukarishya ubwenge kuba yahitamo ishuri rya CBE(College of Business and Economics) yahoze yitwa SFB.

Benshi mu banyeshuri biganye muri CBE bavuze ko iyi mpamyabumenyi uyu muhanzi ayikuye mu menyo ya rubamba cyane ko yagombaga kuba yarambaye iyi kanzu umwaka ushize ariko akaza gutsindwa isomo rya “Macro-Economie”

Munyangango Auddy Kelly yabwiye IGIHE ko atazi icyiciro cy’amanota yagize ariko atubwira ko ari mu bagize make.

Impamvu asoje amasomo asa n’uzinutswe ibyo kwiga, ngo ni uko muri “CBE” byamugoye cyane kuharangiriza ndetse ibintu byaho bikaba bihindagurika buri munota kuburyo buri munsi umunyeshuri uhiga ahora ku ishuri kubera gukomeza ubuzima.

Yagize ati “Mbwabwije ukuri nubwo ndangije ntabwo nabwira umuhanzi kwiga hano,naravunitse ku buryo numvaga bindenze [...] sinamubuza ariko niba aje ahagarike umuziki,kuko hano hari akazi gakomeye cyane”

Yongeraho ati “Iyo uri umuhanzi ushobora kuva mu gihugu ukagenda ,hano ntibihaba ni imvune[…]ngeze mu wa Kabiri nari nagiye kwiyandikisha ahandi ndongera ngarura agatima,ngeze mu wa Gatatu nabwo nshaka guhindura. Kuba naratekerezaga gutyo nuko navunikaga cyane”

Auddy Kelly kandi yadutangarije ko ibi biri mu mpamvu atakoraga umuziki neza ariko kuri ubu ngo agiye kubona akanya ko kwigaragariza abafana be no gukora nk’ibyo umuhanzi akwiye gukora ngo umuziki we ugere ku rwego rukomeye.

Hano yari kumwe n'umuyobozi wa CBE
Auddy Kelly hano ari kumwe na nyina

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .