Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne yagaragaje ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n’uburezi bwakoresheje arenga miliyari 199 Frw kuva hashyirwaho ikigega gifasha abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) mu 1998.
Yagize ati “Yarihiriye abasore n’inkumi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Iyo urebye uruhare rw’uburezi mu kubaka iki gihugu bihita bikwereka icyo bwakoze mu kugarura icyizere n’ubuzima ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, uhereye cyane ku bakiri bato.”
Muri gahunda y’amacumbi nayo yatwaye arenga miliyari 112.9 Frw, gahunda y’ubuvuzi yatanzweho arenga miliyari 46.8 Frw haba ku bivurije mu gihugu no hanze yacyo.
Hari kandi inkunga y’ingoboka yatanzwemo miliyari 44 Frw ndetse n’inkunga ibyara inyungu yatanzwemo arenga miliyari 14.6 Frw.
Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yasobanuye ko inkunga ikomeye abarokotse Jenoside babonye bwa mbere ari uguhabwa uburenganzira busesuye ku gihugu cyabo.
Ati “Politiki rusange y’igihugu itandukanye na Politiki Abatutsi babayemo mbere ya 1994, Politiki iha uburenganzira Umunyarwanda uwo ari we wese mu byo agenerwa n’igihugu cye.”
Yongeyeho ati “Ni muri urwo rwego n’abari bamaze kurokoka nabo biyumvise nk’abanyagihugu mu gihe bari bamaze imyaka n’imyaka batitwa abanyagihugu ahubwo bikarenga ugasanga batotezwa, babuzwa n’icyo buri wese yakagombye kuba yabona.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye abarokotse benshi bafata inzira yo kubyaza umusaruro uburenganzira igihugu cyabahaye kubera uko bari banyotewe igihugu.
Yakomeje ati “Iyo ni yo nkunga ya mbere abarokotse bari banyotewe kugira uburenganzira ku gihugu ku buryo buri wese n’icyo yatekerezaga yashoboraga kugishyira mu bikorwa, azi ko ntawe uje kumukoma imbere ngo amubuze uburenganzira bwe, iyo ni yo nkunga ya mbere ikomeye.”
Yagaragaje ko Jenoside yasize kure abarokotse kuko yasize imitungo yabo yarasenywe, bafite ibibazo by’ihungabana abandi bafite ibibazo byo kuba barasigiwe ibikomere bikomeye cyane.
Umuryango IBUKA ugaragaza ko ibyo Leta yabibonye ikumva ko hagomba kwiyongera kuri bwa burenganzira bahabwa nk’abanyagihugu, bahabwa porogaramu yihariye igamije kubafasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!