Uyu mugore n’umwe mu bagore b’icyitegererezo ndetse ugaragaza ko abagore bashoboye kuko atunzwe n’umwuga wo gutwara bagenzi kuri moto mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na IGIHE, Nsanzingoma yavuze ko yageze i Kigali bwa mbere mu 2013, nyuma y’umwaka atangira gutwara abagenzi kuri moto.
Gutwara moto si umwuga ukunze kwitabirwa n’abagore cyane ariko Nsanzingoma avuga ko yabyinjiyemo nyuma y’uko umugabo we amutanye umwana.
Yagize ati “ Nakuze nkunda gutwara moto nyuma nkisoza amashuri nibwo natangiye kubyifuza. Nabwo byatewe n’umuntu nasabye lift wari utwaye imodoka arayinyima, nkubita agatoki ku kandi mpita ntangira kwiga igare ndarimenya nyuma niga moto nza kubona uruhushya rwo gutwara.”
Yavuze nta pfunwe aterwa no gukora ubumotari ndetse hari byinshi uyu mwuga umazekumugezaho.
Ati “ Ikimotari kimaze kungeza kuri byinshi kuko nishyura inzu y’ibihumbi 40 Frw, umwana wanjye w’imyaka icyenda kandi ku munsi simbura bitanu nizigamira. Mbere moto ntabwo yari iyanjye ariko nyuma naje kuyipatana none yamaze kuba iyanjye.”
Nubwo abagore bakomeje kwitinyuka bakinjira mu mirimo myinshi yafatwaga nk’iy’abagabo, Nsanzingoma avuga ko hakiri abantu bafite imyumvire mibi cyane cyane ku bagore bakora ubumotari.
Ati “Hari abambona ukabona birabatangaje ndetse biranabashimishije kuba umugore atwaye moto bagahita baza nkaba ari njye ubatwara, hari n’abandi bavuga ngo uriya ntiyantwara habe na gato gusa bakunda kubivuga ntari kubumva.”
Uyu mugore avuga ko afite intego yo kuzubaka inzu ye akava mu bukode no kuzakora koperative yigisha abakobwa gutwara moto, kugira ngo batinyuke uyu mwuga.
Nsanzingoma ashishikariza abakobwa n’abagore kudasuzugura umwuga uwo ariwo wose no gukura amaboko mu mifuka bagakora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!