Rugamba Jack uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jack B nyuma y’ukwezi kumwe atangaje ko yitegura kurushingana n’umukunzi we Dr Juru Gisele bafashe umwanzuro wo kubana batarakora ubukwe.
Ku itariki ya 1 Gicurasi 2014 Jack B yari yatangarije IGIHE ko ageze kure imyiteguro yo gukorana ubukwe n’umukunzi we Dr Juru Gisele gusa ntibyagezweho kuko aba bombi basigaye babana nk’umugore n’umugabo mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru IGIHE ifitiye gihamya yemeza ko hashize igihe kigera ku byumweru bibiri Jack B afashe umwanzuro wo kwimuka ahantu yari atuye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo asanga umukunzi we Dr Juru Gisele ku Kamonyi batangira ubuzima bushya nk’umugabo n’umugore.
Ababonye Jack B yimuka i Nyamirambo ajya ku Kamonyi, bemeza ko ibikoresho bye byose yari afite i Kigali yabipakiye mu modoka ajya kuvanga umutungo n’umukunzi we.
Uyu Dr Juru Gisele, umukunzi wa Jack B, basanzwe banafitanye umwana umwe w’umuhungu, akora umwuga w’ubuganga mu Karere ka Kamonyi ari naho urugo rwabo rushya ruherereye.
Ubwo aheruka kugirana ikiganiro na IGIHE abazwa ku bukwe ateganya gukorana Jack B yagize ati, “Ntabwo tugiye guhita tubukora kuko sindamenya neza igihe nyacyo buzabera ariko ntabwo bishobora kurenga umwaka utaha. Impamvu twabyigije inyuma ni uko hari abantu bo mu muryango wanjye bari mu mahanga kandi bagomba kuzabutaha, ntabwo nakora ubukwe badahari. Niyo mpamvu numva byaba byiza ubukwe bukozwe umwaka utaha”
TANGA IGITEKEREZO