Mu rwego rwo gushimisha abakunzi be, umuhanzi Kamichi avuga ko agiye kuzenguruka intara zose z’u Rwanda abaririmbira.
Uru rugendo ngo azarumaramo amezi ane kugira ngo agere ku bafana be aho bari hose mu gihugu, nk’uko The New Times kibitangaza.
Uru rugendo yise “Ubumuntu Country Tour”, ngo ruzatangira ku wa gatanu tariki ya munani Gashyantare 2013.
Kamichi avuga ko ruzahera mu mujyi wa Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri uru rugendo Kamichi azaba ari kumwe na Jay C na Ama G The Black n’ abandi bahanzi.
TANGA IGITEKEREZO