Mani Martin akunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Same Room’ na ‘Baby Gorilla’. Yari asanzwe afite izindi album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse muri 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora muri 2012.
Yabwiye IGIHE ko album ye nshya igizwe yise ‘AFRO’ igizwe n’indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.
Ati “Ikubiyemo ubutumwa bunyuranye, by’umwihariko bushingiye ku ishema dukwiriye kugira ryo kuba abo turi bo, cyane nk’Abanyafurika, kuvuga inkuru zacu ubwacu tutazivugiwe n’abandi.”
Yongeraho ati “Ibi nabikomoye kuri Patrice Lumumba, mu ibaruwa ndende yandikiye umugore we, mbere gato y’uko atabaruka, aho yagize ati ‘Hazabaho umunsi ubwo amateka azivugira, aho Afurika iziyandikira inkuru yayo’. Ntekereza ko icyo gihe ari ubu, ibyo biri mu byampaye inganzo kuri iyi Album.”
Mu rukurikirane rw’indirimbo zigize album ya Mani Martin hariho iyitwa Afurika Ndota, Mwarimu, Karibagiza, Kinyaga, Afro, Ndaraye, Iyizire, Chalala, Sogea, Rubanda, Baba ni nani, Umumararungu, Akagezi ka mushoroza, Serafina, Same room n’izindi.
Yavuze ko mu ndirimbo zigize album nshya amaze igihe atunganya aririmba ku buzima busanzwe, urukundo, gukunda Afurika no ku buzima busanzwe.
Ati “Ndirimbamo ubuzima, urukundo, abantu n’ahantu, ubwiza, isanzure n’ibyiyumviro
mu buryo bwa muzika. Iyi ni Album yakozweho n’abantu benshi barimo Producer Mastola waje avuye i Kinshasa ku bw’ubwo mushinga wa Afro.”
Yakozemo kandi n’abacuranzi bagize Kesho Band, Clément Iradukunda, Sam Ishimwe, Jeamo (drugs + percussions) ndetse na Hubert Rock wacuranzemo Saxophone. Mani Martin kandi yifashishije amajwi y’abahanzi batandukanye barimo Jody, Clarisse, Soso, Deborah, Aline Sano, Serge ,Tusaint na Robert wo muri RD Congo.
Ati “Sinakibagirwa Liza kamikazi na Éric One Key bamfashije kwandika amwe mu magambo ya zimwe mu ndirimbo.”
Mani Martin kandi yatangiye gahunda yo kuzenguruka amenyekanisha iyi album biciye mu itangazamakuru, ateganya kuzakora urugendo yise ‘Afro Media Tour’ mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.
TANGA IGITEKEREZO