00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya gatatu, Mani Martin agiye guserukira u Rwanda muri Amani Festival

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 January 2017 saa 01:23
Yasuwe :

Mani Martin agiye gutaramira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu iserukiramuco rya muzika ryitwa Amani rigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro n’umutekano mu Karere.

Ni ku nshuro ya gatatu Mani Martin agiye kwitabira iri serukiramuco nyuma y’iryo yaririmbyemo muri 2013 no muri 2014. Muri uyu mwaka azahahurira n’itsinda rya Kassav’ rimenyerewe cyane ku Isi mu njyana ya Zouk.

Abategura iri serukiramo bavuze ko rizitabirwa n’abaririmbyi bazwi cyane i Goma barimo uwitwa Blackman Bausi, amatsinda y’ababyinnyi arimo iryitwa Umin Robot, Arsenic na Moov.

Banditse kuri Facebook bagira bati "Mani Martin na we turagarukanye ku nshuro ya kane iri serukiramuco ritegurwa. Abazitababira muzabasha kumva zimwe mu ndirimbo ze nshyashya amaze ukwezi kumwe asohoye."

Mani Martin yabwiye IGIHE ko yamaze kuvugana n’abategura Amani Festival ndetse yatangiye imyiteguro kuko ubutumire hashize igihe kirekire abuhawe.

Ati "Ndi kwitegura hamwe n’itsinda rya Kesho Band dusanzwe dukorana, tugomba kuba turi kumwe. Kubera ko ari ibintu tumaze igihe kitari gito tuzi twatangiye kwitegura mbere."

Iri serukiramuco rya Amani Festival riteganyijwe gutangira ku tariki ya 10 kugeza 12 Gashyantare 2017, rizabera ahitwa College Mwanga mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu mwaka ushize iri serukiramuco rya muzika rikomeye muri Congo ryabereye mu Mujyi wa Goma, icyo gihe u Rwanda rwari rwaserukiwe n’umuraperi Angel Mutoni na Ngeruka Faycal [Kode], barishimiwe ku rwego rukomeye mu bitaramo bakoze.

Nyuma y’iri serukiramuco, Mani Martin arateganya kumurika album y’umwihariko yise ’AFRO’ ikubiyeho indirimbo za kinyafurika yakoze mu Kinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili. Yabikoze agamije kugeza ubutumwa ku mubare wagutse w’abatuye Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .