00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yamuritse album ya karindwi mu gitaramo cyitabiriwe n’isinzi ry’abantu (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 December 2016 saa 10:35
Yasuwe :

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yongeye gukora igitaramo cy’amateka amurikira abafana be album yari amaze igihe kirekire ategura ikubiyeho indirimbo 30 ziganjemo izikoze mu njyana ya Hip Hop ivanzemo umudiho wa kinyafurika.

Bitandukanye na benshi mu bahanzi bakunze gukorera ibitaramo kuri Petit Stade ntibyitabirwe, Riderman ni umwe mu bakunze kuhabonera abafana benshi ndetse hakuzura.

Igitaramo cya Riderman cyabaye mu ijoro ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, cyitabiriwe cyane, abafana muri Petit Stade bari benshi haba mu myanya y’icyubahiro n’ahasanzwe, uburyohe bw’umuziki wiganjemo Hip Hop bwageze kuri bose mu bitabiriye.

Abahanzi batandukanye baririmbye muri iki gitaramo bagarutse ku buryo Riderman ari umuntu wakunze kubafasha mu bihe bitandukanye ndetse bamushima ubutwari yagize bwo gukomeza guhesha agaciro injyana ya Hip-Hop akora no kongera kwerekana uburyo ikunzwe.

Muri iki gitaramo, abafana ba Riderman biyise ’Ibisumizi’ bakase umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka itanu bamaze bihurije hamwe mu muryango bise ‘Riderman Fan Club’.

Nyuma y’igitaramo uyu muraperi yabwiye IGIHE ko afite ibyishimo bikomeye akesha abafana, anashimira abahanzi bifatanyije na we mu kumurika album ya karindwi.

Yagize ati "Burya ibintu byose ntabwo bigenda neza ijana ku ijana, birumvikana ko hari ibitagenze neza ijana ku ijana, ariko uko byagenze njye ndishimye."

Yakomeje ati "Nashimishijwe n’uko abahanzi bose bari banyemereye kwitabira, abenshi bahageze, abatahageze nabo ni ku bw’impamvu zitari izabo. Ikindi cyanshimishije n’uburyo ibisumizi byahabaye, bari bahari, twishimanye, turaririmbana, nizeye ko iyi album izabashimisha."

Mu kumurika album ye, Riderman yafashijwe n’itsinda rya Urban Boyz, Fireman, King James, Social Mula, Ama-G, Christopher, Umutare Gaby, Jack-B, Gisa Cy’Inganzo, Puff G n’abandi.

Abandi baririmbyi bakomeye muri muzika nyarwanda nabo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Riderman, barimo Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dany Nanone, Tizzo wo muri Active, Lil G, Uncle Austin n’abandi.

Riderman yaje yabyambariye nk'umuraperi

By’umwihariko muri iki gitaramo Riderman yashyigikiwe n’umugore we Miss Agasaro Nadia banafitanye umwana w’umuhungu w’imfura. Uyu mubyeyi yari mu bafana ndetse yacishagamo agahaguruka akagaragaza ko yanyuzwe n’umuziki w’umugabo we.

Album ‘Ukuri’ igizwe n’indirimbo 30, ije ikurikira izindi album zikubiyeho indirimbo za Riderman zakunzwe mu myaka yatambutse. Uyu muraperi afite izindi album yasohoye zirimo Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura, Igikona na Drame.

Gisa cy'Inganzo
Jack B yaje gufasha Riderman
MC Buryohe yayoboye igitaramo
Umutare Gaby yanaririmbye indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe
Producer Junior na Lil G bari bitabiriye iki gitaramo
Miss Agasaro Nadia umugore wa Riderman yari yaje kureba igitaramo
Lil P na Fearless bavugwaho kuba mu rukundo bari bicaranye
Puff G umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye nubwo ataramenyekana cyane
Green P murumuna wa The Ben
Abakunzi ba Hip Hop bamusanze ku rubyiniro bamufasha kumanuka imirongo y'indirimbo ze
Miss Agasaro Nadia mu bafana bakiriye Riderman akiyerekana muri iki gitaramo
Riderman imbere y'abafana be yita Ibisumizi
Yari yaje kureba uko umugabo we amurika album
Abafana bari bitwaje ibyapa byamamaza Riderman
Riderman yamuritse album ya karindwi
Abafana bari bakubise buzuye
Ama G The Black ufite indirimbo yise 'Ikiryabarezi'
Fireman ati "Hip Hop nyifite ku mutima"
Allioni
Ibisumizi byizihije imyaka itanu bimaze byihurije hamwe
King James
Social Mula ukunzwe mu ndirimbo 'Amahitamo'
Christopher yashyigikiye Riderman
Riderman agaruka ku rubyiniro afatanya na Christopher
Aba bombi baririmbanye iyitwa 'Ndakabya'
Nta wundi muhanzi uheruka kuzuza Petit Stade utari Riderman
Uyu mugabo yerekanye ko ashoboye mu gusukiranya amagambo bya gihanga
Muri Rap yo mu Rwanda, Riderman amaze imyaka igera ku icumi ari ku isonga
Urban Boyz na Riderman mu ndirimbo 'Till I Die'

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .