00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yamuritse urubuga rwo kugurishirizaho umuziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 February 2021 saa 11:49
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, yamuritse ku mugaragaro urubuga rwiswe MusicTime rugamije gucurangirwaho umuziki ugezweho wo mu Rwanda no hanze.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021 ni bwo iyi sosiyete yamuritse uru rubuga ruzajya rukora nka application muri telefoni zitandukanye. Abazajya barujyaho bazajya bishyuzwa bitewe n’uko bagiye bumva indirimbo. MusicTime umuntu uzajya ayikoresha azajya yishyura mbere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka, yavuze ko iyi application yashyizweho mu buryo bwo gukomeza korohereza abakiliya babo no kubafasha kumenya byoroshye imiziki igezweho mu Rwanda no hanze.

Yakomeje avuga ko gukoresha iyi application bidasaba kuba umuntu yaguze internet.

Abashaka gukoresha MusicTime Rwanda bayimanura kuri Google Play Store. Kwiyandikisha bisaba umuntu gushyiramo nimero ze za telefoni, umubare w’ibanga ndetse n’izina ryo kwifashisha. Igenewe by’umwihariko abakoresha itumanaho rya MTN Rwanda.

Ushaka gukoresha uru rubuga ashobora kugura iminota 120, imara iminsi irindwi akishyuzwa 200 Frw ndetse n’iminota 300 imara icyumweru nayo ikagurwa 450 Frw.

Ruhinguka avuga ko impamvu bahisemo kuzana uru rubuga ari uko umuziki uhuza benshi.
Yagize ati “Umuziki ni ikintu gikomeye gihuza abantu ndetse ni igihe kinini gihuza imico. Twizeye ko MusicTime izaba umuyoboro ku bahanzi bo mu Rwanda ku kugeza umuziki wabo ku rwego rw’Isi ndetse no gukomeza kwigwizaho igikundiro no mu Rwanda.”

MusicTime Rwanda inagaragara muri Ayoba App. Uru rubuga rwatangijwe hari inzozi z’uko rwaba urwa mbere rucururizwaho imiziki rufite umubare munini w’abiganjemo urubyiruko barukoresha. Iriho indirimbo zirenga miliyoni 40.

MusicTime App izafasha cyane abakoresha itumanaho rya MTN Rwanda
MusicTime igamije kuzafasha abantu kumenya umuziki ugezweho byoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .