00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muntu621 ahatanye mu irushanwa ryo guteza imbere Hip hop muri Afurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 January 2021 saa 07:11
Yasuwe :

Umunyarwanda Umuhire Isakari wiyise izina rya Muntu621 ari guhatana mu irushanwa rihuza abahanzi batandukanye bakora Hip hop bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika ryitwa Take Back the Mic.

Yabwiye IGIHE ko iri rushanwa yarigiyemo abibwiwe n’inshuti ye yo muri Kenya, rikaba rigamije guteza imbere umuco wa Hip hop.

Ati “Ni irushanwa rigamije guteza imbere umuco wa Hip hop mu nkingi zayo zose uko ari eshanu. Ritegurwa na Amp global inc. yatangijwe na D.N.A, na we ni umuraperi. Kugira ngo ndyitabire byanyuze mu nshuti yanjye yo muri Kenya niyo yarimbwiye.”

Yavuze ko ku bihembo harimo amafaranga ndetse n’amasezerano y’imyaka itatu yo gufashwa gukora indirimbo.

Gutora muri iri rushanwa bisaba gukoresha application yitwa Take Back The Mic. Urayimanura (download) ugakurikiza amabwiriza.

Uhitamo u Rwanda ahanditse Charts, ugahita ubona izina rye maze ugakandaho. Gutora (Amping) ni ugutanga ibitekerezo ku mashusho ye, ugakanda ahari inyuguti ya “A” ari nayo isobanura AMP cyangwa se Amplify mu magambo arambuye.

Buri munsi umuntu yemerewe gutora gatanu ku mashusho ye. Gutora bizarangira ku wa 2 Mutarama 2021 saa Munani z’ijoro.

Muntu621 afite imyaka 30. Asanzwe azwi mu bikorwa byo gushushanya, yamenyekanye kandi mu byitwa ‘Insika Zivuga’ cyangwa se ‘Talking walls’ aho ashushanya agenda mu muhanda.

Muntu621 ni umuhanzi wa Hip hop, ubifatanya no gushushanya
Muntu621 n'abo bahanganye mu irushanwa ryo guteza imbere Hip Hop muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .