00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Amerika yifashishije ibisambo, indaya n’uburozi ishaka guhitana Castro ikagonga urukuta

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 28 February 2018 saa 12:09
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) bikorera ku Isi yose byashinzwe ku wa 18 Nzeri 1947 na Harry S. Truma wabaye Perezida wa 33 muri iki gihugu cy’igihangange.

CIA ikoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari 15 z’amadolari ya Amerika; ifite abakozi basaga 20 000 barimo intiti zihambaye n’abandi batumwa misiyo yihariye bakiyambika umwambaro w’indaya, ibyomanzi usanga mu mirimo ya buri munsi.

Kuva mu myaka yashize, CIA yagiye ihiga bukware abakuru b’ibihugu bitavugaga rumwe na Amerika ku isonga hari uwari Perezida wa Cuba, Fidel Alejandro Castro Ruz.

Ku ikubitiro, abicanyi ruharwa Sam Giancana na Johnny Roselli bahawe amabwiriza yo kwivugana Castro nk’uko byahishuwe mu nyandiko z’ibanga zashyizwe hanze zirimo ibirebana n’uburyo Perezida John Fitzgerald "Jack" Kennedy wa Amerika yishwe.

Kennedy ngo ni we Mukuru w’Igihugu wahigishije uruhindu Castro, kugeza yishwe arasiwe i Dallas muri Texas ku wa 22 Ugushyingo 1963 atarakabya inzozi ze.

Hari aho yateguye urugamba rwo gukoresha inyeshyamba zatojwe na CIA, mu ntambara zitiriwe ‘Bay Of Pigs’ ariko Cuba na Castro barwana na Amerika itsindwa ku rugamba.

Kuva ubwo Amerika yahinduye umuvuno, ikoresha abashoramari bari bafite inzu z’utubyiniro muri Leta ya Nevada muri Amerika no mu Mujyi wa Havana muri Cuba, kugira ngo bazasohoze umugambi wo kurema amatsinda kabuhariwe ya ba mudahusha bo kwivugana Fidel Castro. Aba bari bemerewe amafaranga y’umurengera, arimo ayari kugurwamo imiti n’uburozi bwagombaga gushyirwa mu biribwa n’ibinyobwa by’aho Castro yakundaga gusohokera.

Iyi dosiye yo gushaka guhitana Castro kandi yanavuzwemo bamwe mu bahoze ari ibyamamare i Hollywood ndetse n’abari abakozi mu Biro bya Perezida wa Amerika.

Castro utari wicaye ubusa yari yarohereje intasi ze mu Mujyi wa Miami gukurikirana ibikorwa byose by’Abanyamerika ariko ikibazo cyaje kuba ko CIA yahishuye zimwe muri izo ntasi, ikazifashisha mu gushaka kwivugana uwazohereje.

Yaba Perezida Dwight D. Eisenhower na Kennedy wamusimbuye, bahirimbaniraga kwikuraho Castro wari ku ruhande rw’Abasoviyeti.

John Fitzgerald "Jack" Kennedy wabaye Perezida wa Amerika yahigishije uruhindu Castro

Mu 2007 ibyo byaje no kwemezwa na Allen Dulles wahoze ari Umukuru wa CIA ku ngoma ya Kennedy, wagaragaje ko Castro yari nk’ihwa mu kirenge ku butegetsi bwa Amerika muri icyo gihe.

Inkuru ku kwica Castro ni uburyo busa no gushaka uwitirirwa amarorerwa yakorwaga na CIA mu kwica abanyamahanga, hashakishwa uburemere bw’uruhare yaba Eisenhower na Kennedy babigizemo.

Roselli na Giancana bahawe ikiraka cyo kwivugana Castro, ngo icyo bihutiye ni ugushaka itsinda ry’ibyihebe ryari rizwi mu bucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge n’ibijyanye n’imyidagaduro ryari riyobowe na Al Capone, ryagombaga gusohoza uyu mugambi nk’uko ikinyamakuru Politico cyabitangaje.

Umunyamerika Al Capone yari icyihebe gikomeye

Icyaje gutera urujijo ni ukuntu CIA ibinyujije kuri imwe mu ntasi zayo yitwaga Robert Maheu yapanze guha Roselli na Giancana amadolari 150.000 ya Amerika, bakayanga bavuga ko bazamwiyicira nta kiguzi.

Ahanini basobanuraga ko nabo bari babangamiwe n’ukuntu Castro adindiza ubucuruzi bwabo bw’utubyuniro twabagamo urusimbi bari bafite muri Cuba tukaza gufungwa ubwo yafataga ubutegetsi.

Ukuyemo kuba aba bashoramari bari kuvana inyungu mu iyicwa rya Castro mu gufungura inzu z’ubucuruzi zabo zari zarafunzwe, ngo banizeraga ko nibashobora kumuhitana, Amerika izabababarira ku byaha bari barashinjwe mu by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Uko Castro yamariye ku icumu intasi za CIA

Giancana na Roselli bari ku rutonde rw’abahigirwa hasi kubura hejuru n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Amerika (FBI) mu gihe CIA yo yababonagamo ubushobozi bwo kwikiza uwari umwanzi wa mbere wa Amerika.

J. Edgar Hoover wari Umuyobozi wa FBI akimara kumenya ko bari bacumbitse muri Hotel imwe muri Las Vegas, muri icyo gihe ngo uwari Intumwa nkuru ya Leta, Robert Kennedy yahuje CIA na FBI, ashyigikira ko Giancana na Roselli bakomorerwa ku byaha bashinjwa bagakomeza akazi kabo ko gukorana na CIA.

Inyandiko z’ibanga zashyizwe hanze zo ku butegetsi bwa Kennedy zerekana uburyo yaba Roselli na Giancana bananiwe kwivugana Fidel Castro bakoresheje ibinini n’inshinge z’ubumara bari barahawe byo kuminjagira mu biryo bye, bamwe bakemeza ko mu gihe cyose ngo bajyaga kubikora batengurwaga ntibabigereho.

Uwitwa William Harvey wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’izi ntasi, yasabye Roselli kwitandukanya na Giancana n’uwitwa Trafficante ku bwo kunanirwa kwicisha Castro uburozi, bityo aka gatsiko kazamo urwikekwe kuko bari batangiye kurebana ay’ingwe bavuga ko hari umwe ushobora kuba aha amakuru Fidel Castro.

Muri ayo mabanga kandi hanavugwamo uburyo hari amatsinda y’abakomando kabuhariwe mu bikorwa byo gucengera ahantu hagoye yashyiriweho muri Miami, ariko buri uko binjiye muri Cuba bakicwa n’ingabo za Castro, ndetse bamwe bakivuganwa bakiri muri Miami, kubera ba maneko bakomeye Castro yari yarahashyize bo kuburizamo ibikorwa bya Amerika kuri Cuba.

Umunyamerikakazi Ilona Marita Lorenz wakundanye na Castro mu 1959, yatumwe na CIA kumwivugana muri Mutarama 1960 ariko birangira bagiye mu buriri

Nyuma yo kubona ko igikorwa cyo kwica Castro hakoreshejwe uburozi mu biryo cyananiranye, CIA yashinze ikigo Zenith Entreprises muri Miami gishinzwe kugemura intwaro zo guhungabanya umutekano muri Cuba no kwica Castro.

Icyo kigo cyahawe kuyoborwa na Roselli wari warahawe ipeti rya Colonel, ariko mu gihe uyu mugabo utaragiraga ubwoba yageragezaga gutwara izo ntwaro muri Cuba, ingabo z’icyo gihugu zirwanira mu mazi zarohamishije ubwato bwe, amara igihe kinini atagaragara ariko aza kurokoka.

Mu 1962, CIA yahishe amabanga y’ibikorwa bya Roselli mu idosiye yiswe “Project Johnny” nyuma iza kuyishyingura mu bubiko.

CIA yishe intasi yakoreshaga

Roselli na Giancana n’undi witwa Richard Cain waje kuza muri iyi dosiye yo guhirika Castro, bose CIA yabishe urupfu rw’agashinyaguro, kubera amabanga bari babitse.

Abenshi mu bahigaga bukware Castro bamutanze kuva ku Isi, kuko yitabye Imana ku wa 25 Ugushyingo 2016 azize urw’ikirago.

Ubwicanyi CIA ikora ku Isi bwaje no gukomozwaho na Perezida Donald Trump mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Fox News.

Abasesenguzi bagaragaza ko Amerika iri mu bihugu byahitanye abategetsi benshi harimo Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Rafael Leónidas Trujillo Molina wa Repubulika y’Aba-Dominican, bombi bishwe mu 1961.

Mu 1976 nibwo Perezida Gerald Rudolph Ford Jr. yashyizeho amabwiriza yo guhagarika iyicwa ry’abategetsi bo ku rwego mpuzamahanga ryakorwaga na CIA. Ibi byahinduye isura nyuma y’ibitero byagabwe ku miturirwa ya World Trade Center muri New York muri Nzeri 2001, bigahitana ubuzima bw’abagera ku 2,996, abasaga 6,000 barakomereka, mu gihe imitungo n’ibikorwaremezo bifite agaciro ka miliyari 10 z’amadolari ya Amerika byahatikiriye.

Fidel Alejandro Castro Ruz wabaye Perezida wa Cuba kuva mu 1976 kugeza mu 2008 yaguye i Havana mu 2016
Abasirikare ba Cuba bafite intwaro zikomeye i Havana, Umujyi wari woherejwemo intasi zo guhiga Fidel Castro
Fidel Castro yasimbutse imitego myinshi y'abamuhigaga batumwe na CIA
Salvatore "Sam" Giancana yakoreshejwe na CIA mu mugambi wayo wari ugamije kwivugana Fidel Castro
Yari afatanyije na mugenzi we John "Handsome Johnny" Roselli
Ingabo za Cuba zerekeza ahazwi nka Bay of Pigs

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .