00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu ikorosi rigana mu manga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 December 2020 saa 07:07
Yasuwe :

Umwaka wa 2020 benshi bazawita mutindi! Hari abo wabujije umugati imirimo yabo igafungwa kubera icyorezo cya COVID-19, hari abo watumye icyashara cyangwa imishahara bigaganywamo imigwi, abo intego z’ineza zitabashije kugerwaho, n’abo imigambi mibisha yapfubye bagasigara baririra mu myotsi.

Hari n’indi nguni uyu mwaka wakozemo wihanukiriye, mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Benshi bakomeje kugwa mu bitero bateguye, abandi batabwa muri yombi, ubu bakomeje guhanyanyaza ngo barebe ko umucamanza yaca inkoni izamba.

Umuriro muri CNRD Ubwiyunge

Inzira y’umusaraba bayitangijwe ku wa 17 Ugushyingo 2019 ubwo ingabo za Congo zagabaga ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa CNRD Ubwiyunge mu gace ka Kalehe, ziwukubita inshuro, abarwanyi bakwira imishwaro ubwo.

Icyo gitero ngo cyari gifite imbaraga zidasanzwe, ku buryo batamenye niba koko ari FARDC yabacanyeho umuriro.

Brigadier General Mberabahizi David yakoraga mu biro bya Perezida w’umutwe wa CNRD Ubwiyunge, Gen Wilson Irategeka, amubereye umujyanama mu birebana n’umutekano no kwirwanaho. Uyu mugabo muri Mutarama 2020 yabwiye IGIHE ko bisa n’aho ibikorwa byose byarangiye, ko ubu hasigaye abo kubara inkuru.

Ati “Twarwanye twumva ko bizamara iminsi ibiri, tubonye zidukurikiranye rero nibwo uwari umuyobozi (Gen Wilson Irategeka) we yafashe inzira aragenda, twamaranye iminsi ibiri bageze aho bati tugende, bandusha ingufu n’intambwe, iminsi itatu ya mbere niho namubonye, ikurikiyeho ntabwo nongeye kumubona kuko yari arimo gukiza aye magara.”

Mberahahizi yinjiye mu ngabo z’u Rwanda mu 1986, ahera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kigali (École Supérieure Militaire) arangiza imyaka ine, asohoka ari Sous-Lieutenat, abanza gukora mu mutwe wa Para-commando.

Ubwo Ingabo zari iza FPR zari zimaze kubohora igihugu, uyu mugabo yahungiye muri RDC, aza kujya muri FDLR, nyuma y’imyaka itatu yinjira muri CNRD yari imaze gushingwa.

Mberabahizi avuga ko akurikije ibyabaye kuri uyu mutwe yayoboragamo, ibyawo byarangiye.

Ati “CNRD iri mu marembera, icyo nicyo navuga. Nibura twe twari muri zone ya Kalehe, nka 80% baraje, abandi barimo kuborera muri Kawuzi, Perezida wayo amakuru atugeraho, twumva ko yaba atakiriho. None se urugaga rubuze abaturage, rukabura abasirikare, umuyobozi akaba arahise, wavuga ko rusigaye ku ki?”

Ibya P5 ya Kayumba byagiye ahabona

Umwaka wa 2020 kandi usize hapfundikiwe urubanza rw’abantu 32 baregwa ibyaha by’iterabwoba, barimo abasirikare batanu ba RDF, nubwo umwe yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.->https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nciye-bugufi-imbere-yanyu-amagambo-yo-kwicuza-ya-maj-mudathiru-ku-munsi-wa]

Ni urubanza rwari rumaze umwaka umwe n’amezi abiri, kuko ku wa 2 Ukwakira 2019 aribwo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rubanza rwaje kwimurirwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwapfundikiwe ku wa 8 Ukuboza 2020 abaregwa bamaze gusabirwa gufungwa burundu, Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yemeza ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021.

Ni urubanza rwahishuwemo byinshi, birimo ubuhamya bw’uburyo ibihugu bya Uganda n’u Burundi byakomeje guca hasi no hejuru mu gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, no kubaha inkunga bakeneye ngo babashe kwihuriza hamwe mu buryo bwa gisirikare, nubwo aho umutindi yanitse ritava nubwo byaba ari mu mpeshyi.

Mudathiru yatanze ubuhamya bw’uburyo yahuriye muri Uganda n’abarimo Maj Robert Higiro wo muri RNC akamuha ubutumwa bwa Kayumba Nyamwasa, ko bafite umutwe wa politiki wa RNC ariko bashaka no gukora igisirikare, bityo we n’abandi basezerewe mu ngabo, bakwishyira hamwe.

Yashakiwe ibyangombwa byo kujya mu Bijabo muri RDC aho uwo mutwe wari ufite ibirindiro, abifashwamo n’abakozi b’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare bwa Uganda, CMI, agerayo we n’abo bajyanye banyuze muri Tanzania n’u Burundi.

Ku mupaka w’u Burundi ngo bakiriwe n’abakuriye inzego z’iperereza mu gisirikare cy’icyo gihugu, barimo Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze.

Bafashwe mu bitero bagabweho n‘ingabo za FARDC, nyuma y’uko Kayumba yari amaze kubasaba kuva muri Kivu y’Amajyepfo ngo bajye ku mupaka wa Uganda kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga bihagije, bizeye ko kuri Uganda inkunga ishobora kuba nyinshi n’abarwanyi bashya bakajya bambuka byoroshye.

Aka MRCD karashobotse

Uko imitwe yishyize hamwe ngo irwanye ubutegetsi bw’u Rwanda yakunze gusenyuka itamaze kabiri, ni ko ku wa 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo, Nsabimana Callixte wiyise Sankara yiyomoye kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ashinga ishyaka Rwandese Revolutionary Movement, RRM, afatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara.

Ku wa 4 Nyakanga 2017 bahayeho gusinya amasezerano hagati ya CNRD yayoborwaga na Gen Wilson Irategeka na PDR Ihumure ya Rusesabagina Paul bibyara ihuriro MRCD. Hahise hanashingwa umutwe w’abarwanyi wa FLN. Baje no kwiyungwaho na RDI Rwanda Nziza, ishyaka rya Faustin Twagiramungu.

Uyu mutwe ni wo wagize uruhare mu bikorwa byinshi byo guhungabanya umutekano mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe. Ni umutwe na magingo aya ucyigamba ko ugaba ibitero byinshi ku Rwanda.

Gusa ibyawo imbwa zikomeje kubirwaniramo, kuko magingo aya abayobozi bawo bakomeje kuburana bari muri kasho mu Rwanda, kuko bafashwe uhereye kuri Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘sebuja’, mu gihe Gen Irategeka bivugwa ko yapfuye.

Rusesabagina yafashwe ku wa 28 Kanama 2020, ahita afungirwa muri kasho ya Polisi ya Remera. Yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga iteraboba.

Uretse aba, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri Nyakanga rwerekanye abantu 57 barimo kandi umuhungu wa Gen Irategeka, bafashwe nyuma y’ibitero by’Igisirikare cya RDC, FARDC.

Muri abo uko ari 57, harimo 29 bo muri P5 ya Kayumba Nyamwasa, batanu ba RUD Urunana, barindwi ba FDLR-FOCA n’abandi 14 ba MRDC-FLN. Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye mu mpera za 2019, ariko hari n’abafashwe mu ntangiriro za 2020.

Abarwanya ubutegetsi mu cyiciro cyo gusaza imigeri

Nyuma y’iminsi myinshi y’ibikorwa ubutegetsi bwa Uganda bukomeje bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu minsi ishize byatangajwe ko Frank Ntwari uri mu bayobozi b’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa, akomeje kujya muri Uganda mu bikorwa byo kwinjiza ingengabitekerezo mu bambari bashya.

Ntwari usanzwe ari muramu wa Kayumba ni na Komiseri muri RNC ushinzwe urubyiruko, aho mu bikorwa bye muri Uganda arimo gufatanya na Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, abantu babiri bamaze igihe bakorera RNC i Kampala, bitwikiriye umuryango witwa ko utari uwa leta, Self-Worth Initiative.

Nyuma y’inama yabereye i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020 yahuje u Rwanda na Uganda, icyo gihugu cyavuze ko cyambuye ibyangombwa Self Worth Initiative, ariko ibimenyetso byinshi bihamya ko ukomeje gukora.

Mbere RNC ibifashijwemo na CMI, bibwiraga ko uburyo buruta ubundi ari ugushinga igisirikare cyatera u Rwanda, ku buryo binjizaga abarwanyi muri uyu mutwe, bakabashakira ibyangombwa by’ibyigananano bakabajyana mu myitozo mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baciye muri Tanzania n’u Burundi.

CMI kandi yabafashaga mu bikorwa byo kugura intwaro cyangwa kubasha gukora inama zabo nta nkomyi.

Gusa hagati mu mwaka ushize ikirere cyabahindukiyeho, ubwo abarwanyi ba RNC kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro baraswaga bikomeye n’Ingabo za FARDC, bituma abarwanyi benshi bicwa abandi barafatwa, boherezwa mu Rwanda, ubu bari imbere y’inkiko babazwa ibyo bakoze.

Bivugwa ko Museveni na Nyamwasa byabariye ahantu nyuma yo kubona imigambi yabo ishyizwe hasi, maze ibyo batekerezaga byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bihera mu nzozi.

Nibwo biyunguye ibitekerezo byo guca indi nzira, bashaka uburyo bahuriza hamwe abantu bakabanza kubashyiramo ingengabitekerezo yabo, ari nabyo byahagurukije Frank Ntwari muri Afurika y’Epfo, akajya muri Uganda.

Umwe mu basesenguzi yavuze ko Museveni na Nyamwasa batsinzwe, aho kwemera ko bibayobeye bashaka uko bapfunda imitwe, ariko ngo ikigaragara ni uko ntaho imigambi yabo izagera.

Hari amakuru ko RNC ishaka kuzinjira mu cyiciro cya kabiri cy’umugambi wayo ubwo izaba imaze gucengeza amatwara mu bantu bayo bashya, ku buryo bazoherezwa mu miryango ivuga Ikinyarwanda, nabo bakajya gushaka abandi binjiza muri iyi mitwe, cyane cyane Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda.

Ni ibikorwa bigamije gushaka abantu benshi cyane cyane urubyiruko, rwo kwifashisha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aka kaduruvayo mu birindiro by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda gakururana n’ishyano ryabagwiriye mu mwaka wa 2019, ubwo ingabo za FARDC zahitanaga Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, na Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR agapfa muri uwo mwaka.

Ni nabwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bagejejwe imbere y’urukiko mu nyuma yo gufatwa bavuye muri Uganda. Ni nabwo Nsabimana Callixte Sankara yafashwe.

Mu mwaka ushize kandi Gen Musabyimana Juvenal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana, yishwe na FARDC.

Brigadier General Mberabahizi David yakoraga mu biro bya Gen Wilson Irategeka wari Perezida wa CNRD Ubwiyunge
Abayobozi benshi muri FLN na CNRD barafashwe abandi baricwa
Rtd Major Habib Mudathiru wari ushinzwe imyitozo muri P5 aheruka gutakambira urukiko
Paul Rusesabagina aregwa ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y'iterabwoba
Muri Nyakanga 2020 RIB yerekanye abarwanyi 57 bafatiwe mu mashyamba ya RDC aho bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Nsabimana Callixte wari Umuvugizi wa FLN na we arafunzwe
Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana ku buvugizi wa FLN na we yarafashwe
Colonel Gatabazi wari ushinzwe ibikorwa muri FLN na we ubu ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .